03.06.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 13 basanganywe Coronavirus mu Karere ka Rusizi mu bipimo 1033 byafashwe kuri uyu munsi mu gihe babiri aribo basezerewe mu bitaro nyuma yo gukira.

Abantu basanganywe ubwandu bushya batumye umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda bagera kuri 24 mu minsi itatu gusa.

  • Abanduye ni 397 (Barimo 13 bashya)
  • Abakize ni 271 (Barimo babiri bashya)
  • Abakirwaye ni 124
  • Abantu babiri bamaze kwitaba Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 71 141 (Ibipimo bishya 1033)

Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo ryayo kuri uyu wa 3 Kamena 2020 yatangaje ko ‘‘Abarwayi bashya bagaragaye mu Karere ka Rusizi. Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa.’’

Mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi na Rubavu twari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo iki cyorezo cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.

Kuva ku wa 31 Gicurasi 2020 nibwo i Rusizi hatangiye kuboneka abantu banduye Coronavirus barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umumotari.

Kuri ubu mu Karere ka Rusizi hafashwe ingamba zo gufata abacyekwaho gucuruza magendu bagahurizwa hamwe ndetse n’abashoferi batwara amakamyo yambuka umupaka, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hanakajijwe umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Kamena 2020 yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zirimo ko moto zitwara abagenzi zemerewe gusubukura ibikorwa uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu, ndetse ko ingendo hagati y’intara zemewe ariko ko kujya no kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu byo bibujijwe.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 397 banduye mu bipimo 71 141 bimaze gufatwa, 271 barayikize mu gihe 124 bakiri mu bitaro naho babiri bitabye Imana.

Abarwayi babiri bitabye Imana barimo umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba ndetse n’umupolisikazi w’imyaka 24 wari waragiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga. Aba bombi bagaruwe mu Rwanda barembye cyane bitabwaho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus ariko baza gupfa.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

@igicumbinews.co rw