04.05.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Abantu babiri basanganywe Coronavirus mu bipimo 746 byafashwe kuri uyu wa Mbere bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera kuri 261, mu gihe abakize biyongereyeho bane baba 128.

  • Abanduye bose ni 261 (barimo babiri bashya)
  • Abakize ni 128 (barimo bane bashya)
  • Abakirwaye ni 133
  • Nta n’umwe uritaba Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 35 096

Umurwayi wa mbere w’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, yabonetse ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020. Kuva icyo gihe hafashwe ingamba zitandukanye zo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Guverinoma y’u Rwanda yafunze utubari, amashuri, insengero, inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi ndetse abaturage basabwa kuguma mu ngo zabo mu gihe batagiye gushaka serivisi za ngombwa zirimo guhaha, kwivuza n’izindi.

Zimwe muri izi ngamba zorohejwe ndetse kuri uyu wa 4 Gicurasi 2020 imirimo imwe n’imwe yongeye gusubukurwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibyishimo byari byinshi ku maso ya benshi bari bambaye udupfukamunwa, imodoka zongera kubisikana mu mihanda ya Kigali ariko amaduka y’ubucuruzi hirya no hino afungurwa, nk’uko byahoze mbere ya tariki 22 Werurwe 2020.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba nshya zo kugikumira, yemeje ko bumwe mu bucuruzi na serivisi bifungurwa ariko bigakorwa mu buryo bwubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Mu nzego zasubukuye imirimo harimo amasoko yasabwe kujyamo umubare w’abatarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo, inganda n’imirimo y’ubwubatsi byatangiye hifashishwe abakozi b’ingenzi ndetse na hoteli na restaurants. Byose byemerewe gufungura imiryango kugeza saa moya z’ijoro.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 3 623 756 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 250 977 yahitanye na 1 179 596 bamaze kuyikira.

@igicumbinews.co.rw

About The Author