06.05.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Abantu barindwi basanganywe Coronavirus mu bipimo 1323 byafashwe kuri uyu wa Gatatu, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera kuri 268 mu gihe umwe yasezerewe mu bitaro bituma abakize baba 130.

Abantu barindwi basanganywe Coronavirus nyuma y’umunsi umwe, nta bwandu bushya bugaragaye mu bipimo 896 byafashwe ku wa Kabiri.

  • Abanduye ni 268 (Barimo barindwi bashya)
  • Abakize ni 130 (barimo umwe mushya)
  • Abakirwaye ni 138
  • Nta muntu uritaba Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 37 315

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 3 792 356 bamaze kucyandura ku Isi yose, barimo 262 376 cyahitanye na 1 278 241 bamaze kugikira.

@igicumbinews.co.rw