07.05.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 1519 bya Coronavirus byafashwe uyu munsi, abantu batatu bayisanganywe bituma umubare w’abayanduye ugera kuri 271, mu gihe abandi batatu basezerewe mu bitaro, abakize baba 133.

Itangazo rya Minisante ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ryerekanye ko abantu batatu aribo basanganywe ubwandu, umubare ungana n’uw’abasezerewe nyuma yo gusuzumwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo.

  • Abanduye ni 271 (Barimo batatu bashya)
  • Abakize ni 133 (barimo batatu bashya)
  • Abakirwaye ni 138
  • Nta murwayi uritaba Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 38 834

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

@igicumbinews.co.rw