09.06.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 12 basanganywe Coronavirus mu Rwanda mu bipimo 1870 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abayanduye ugera kuri 463, mu gihe batatu aribo bakize basezererwa mu bitaro.
  • Abanduye ni 463 (Barimo 12 bashya)
  • Abakize ni 300 (Barimo batatu bashya)
  • Abakirwaye ni 161
  • Abantu babiri bamaze kwitaba Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 80 129 (Ibipimo bishya 1870)

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko abarwayi bose uko ari 12 bakuwe mu bice bya Rusizi no ku Rusumo. Rivuga ko ‘‘Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa.’’

Mu minsi umunani ishize kugeza ku wa 8 Kamena 2020, mu Karere ka Rusizi hari hamaze kuboneka abarwayi 63 basanganywe Coronavirus.

Ni ubwandu bufitanye isano n’ingendo zambukiranya umupaka cyane ko Akarere ka Rusizi gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi ni nako bimeze ku Rusumo ahari umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania, abenshi mu barwayi bahakurwa baba biganjemo abatwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abakorana na bo.

Ubwiyongere bw’abarwayi bashya muri Rusizi bwatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifata umwanzuro ko kuva ku wa 4 Kamena 2020 imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi isubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 463 banduye mu bipimo 80 129 bimaze gufatwa, 300 barayikize mu gihe 161 bakirwaye naho babiri bitabye Imana.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

@igicumbinews.co.rw