10.10.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 2668 byasuzumwe mo Coronavirus, abantu babiri bashya basanzwemo uburwayi, mu gihe 11 bayikize, bakemererwa gusubira mu mirimo yabo nk’ibisanzwe.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abamaze gusangwamo Coronavirus mu Rwanda bageze ku 4892, mu gihe abamaze gukira ari 3566 bangana na 73% by’abanduye bose. Abarwayi bashya uyu munsi babonetse i Kigali (1) n’i Kirehe (1).

Bivuze ko abagifite virus mu mubiri wabo ari abantu 1296, mu gihe abo yahitanye ari 30. Kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo 516,749.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, kuri uyu wa Gatandatu yasabye abantu gukomeza kwitwararika ku cyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko abarwayi bakomeje kugabanuka ndetse n’ibigo bavurirwagamo bikomeje gufungwa.

Yavuze ko kuva mu ntangiriro za Nzeri umuntu usanzwemo COVID-19 ariko atarembye, aguma mu rugo kugira ngo abe ariho afashirizwa, mu mavuriro hagashyirwa abakeneye kwitabwaho by’umwihariko. Byanatumye amwe mu mavuriro yakiraga abanduye COVID-19 afungwa, asubizwamo icyo yubakiwe.

Mu gihe muri Kanama habarwaga amavuriro 23 avura COVID-19 mu gihugu, ubu hasigaye hafi 10 kandi nayo ngo azakomeza gufungwa, ku buryo hazasigara ivuriro rimwe cyangwa abiri muri buri Ntara, ryafasha abashobora kuremba.

Dr Nsanzimana yakomeje abwira RBA ati “Icyo byafashije kindi, abanganga bari muri ayo mavuriro ubu barakora akandi kazi, ndetse bakita kuri babandi bake basigaye mu mavuriro barimo indembe. Natanga nk’urugero, ubungubu dufite abarwayi bagera kuri batandatu bari kuvurwa by’umwihariko, ariko mu minsi yashize bari bariyongereye cyane.”

Yavuze ko nta mpamvu yo kwirara kubera ubwandu buke burimo kugaragara, kuko hari umunsi higeze gushira iminsi itatu nta muntu n’umwe usangwamo COVID-19, nyuma imibare iza gutumbagira.

Dr Nsanzimana yavuze ko uyu ariwo mwanya ahubwo wo gukaza ingamba no kureba ibyuho byaba bihari mu kwirinda, kuko ingamba zafashwe zirimo gutanga umusaruro, hakirindwa ko ibibazo byasubira habi, bityo ibikorwa byose bigakomeza gufungurwa mu mutuzo.

 

 

@igicumbinews.co.rw