11.06.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

abarwayi bashya cumi n’umunani ba COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi no mu Banyarwanda batashye. Abo barwayi bashyizwe mu kato, ndetse n’abo bahuye bakaba barimo gukurikiranwa.

Abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 494.

Abakize bashya ni batandatu, abamaze gukira bose hamwe baba 313, naho abakirwaye ni 179.

Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ari babiri.

@igicumbinews.co.rw