Umugore yishe umwana we arangije ariyahura asiga ibaruwa irimo amagambo akomeye




Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 21 Kanama 2021, nibwo umugore w’imyaka 31, wo mu gace ka Kitengela mu gihugu cya Kenya yishe umwana we w’imyaka 2 aringije nawe ariyahura arapfa.

Yitwaga Jane Wairimu Macharia. The Kenyan Dail Post yanditse ko nyakwigendera yasize yanditse urwandiko rurerure agaragaza impamvu yiyahuye, avuga  ko afashe umwanzuro ugayitse bitewe nuko umugabo we yamucaga inyuma.



Yakomeje avuga ko ahisemo kurangiza uregendo rwe ku isi aho kugirango azakomeze gushavuzwa n’urushako.

Uku kwiyahura k’uyu mugore byatunguye incuti ze n’umuryango we kubera ko batari baziko afitanye amakimbirane n’umugabo we kuko no ku mbuga nkoranyambaga zabo bahoraga bashyiraho amafoto yerekana ko bari mu uburyohe bw’urukundo.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: