Umusore yajyanwe m’urukiko ashinjwa gukanda amabuno y’umugore w’abandi

Umusore w’imyaka 21 wo mu gihugu cya Kenya yajyanwe m’urukiko rwa Nairobi ashinjwa gukora ku mabuno y’umugore.

Ramadhan Johnson urimo kuburanira m’urukiko rwa Milimani ruri mu mujyi wa Nairobi, arashinjwa kuba yarakoreye icyaha hafi n’umuhanda wa Murang’a.
Inyandiko irega uyu musore igira iti: “Urashinjwa ko Tariki ya 10 Werurwe 2022 hafi n’umuhanda wa Murang’a, mu mujyi wa Nairobi, wakoze ku mabuno ya Makena Sara Ngari ukoresheje intoki kandi atabishaka”



Ramadhan uhakana gukora ku mabuno y’umugore w’abandi ashobora guhanishwa gufungwa amezi atandatu ndetse agatanga ibihumbi 300 by’amashilingi ya Kenya angana na Miliyoni 2,4 Frw.

Raporo Polisi yashyikirije urukiko K24 dukesha iyi nkuru ifitiye kopi ivuga ko ahagana saa tatu z’ijoro, umudamu usanzwe akora ubucuruzi hafi n’umuhanda wa Murang’a yari aratashye ariko ahita asubira inyuma ajya kubika umutaka mu iduka rye kuko yabonaga imvura yahise nibwo umusore yahise amwoma inyuma aba amukanze amabuno ibyatumye uyu mugore ahita ajyana ikirego kuri Polisi.

Nubwo bucyeye bwaho uyu mugore w’imyaka 34 yagiye kureba uyu musore bakora inama y’imuryango kugirango asabe imbabazi ariko arinangira, urubanza rwabo ruzasomwa tariki ya 30 Werurwe 2022.



@igicumbinews.co.rw