Herman Ndayisaba wari umunyamakuru wa RBA yashyinguwe mu cyubahiro

Herman Ndayisaba wari umunyamakuru wa RBA, witabye Imana azize uburwayi bwa Diabete yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu Tariki 9 Mata 2022, mu irimbi rya Nyamabuye riherereye mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi.

Saa munani nibwo yasezeweho bwa nyuma ku cyicaro cya RBA mu karere ka Gicumbi, nyuma ajya gusomerwa Misa kuri Paroisse Cathederal ya Byumba, aho yaje gushyingurwa mu irimbi rya Nyamabuye, ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba.

Herman yaherekejwe n’ikipe ngari ya RBA yari iyobowe n’Umuyobozi wa Radio Rwanda Havugimana Aldo, n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel.

Havugimana Aldo yavuze ko Herman asize icyuho mu kazi yari ashinzwe mu myaka irenga icumi atara amakuru muri RBA, kuko banamuhaga akaruhuko kugirango ajye kwivuza uburwayi yari amaranye igihe ariko kubera gukunda umurimo agakomeza agakorana uburwayi, yavuze ko bazakomeza kwita ku muryango asize.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel,  nawe yunze mubyo Havugimana Aldo yavuze, avuga ko Herman yari umunyamurava mu kazi ke k’itangazamakuru kuko yamumenye cyane ubwo yari umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gatsibo mu gihe cy’inzubacyuho ubwo hategurwaga amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, kuko yagiye amugira inama uko yakwitwara mu nzego z’ibanze ndetse avuga ko inkuru ze yazikoraga cy’inyamwuga.

Herman Ndayisaba yari wubatse afite umugore, yabyaye abana batandatu umwe w’umukobwa yitaba Imana, asize abana batanu barimo umukobwa umwe n’abahungu bane.

Abiganye n’umuhungu wa Herman uri hagati bari baje kumufata mu mugongo
Hagati uwambaye imikenyero ni umufasha wa Herman ari kumwe n’umuryango
Uhereye Ibumoso ni Jean Pierre Kagabo ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi n’abandi banyamakuru ba RBA
Aldo Havugimana n’abanyamakuru ba RBA bashyira indabo ku mva ya Herman Ndayisaba

BIZIMANA Desire/Igicumbi News