Gicumbi: “Nidufatanya nk’abitsamuye tugakora umuganda tuzagera kuri byinshi”- Minisitiri Gasana

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 23 Mata 2022, mu gihugu hose habaye umuganda rusange udasanzwe aho abaturage bagiye bakora ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira ibiza.

Mu karere ka Gicumbi Ku rwego rw’akarere wabereye mu murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna, umudugudu wa Rwiri.

Uyu muganda witabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel hamwe n’umushyitsi mukuru wari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana, Aho barwanyaga isuri basibura imiringoti mu ishyamba ryasazuwe riri ahazwi nka Rwasama.



Bamwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News bavuze ko gukora umuganda ari ingenzi.

Umwe ati: “Umuganda tuwukora neza kuko ni ugukora ibikorwaremezo kandi nitwe bifitiye akamaro”.

Bakomeza bashishikariza abandi kuwitabira.

Nzabonimpa Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yavuze ko yashimiye igikorwa cyakozwe.

Ati: “Icya mbere gishimishije nuko abaturage bitabiriye, rero twese tugomba kumva ingaruka z’isuri ituruka kuri uyu musozi Turiho ikangiza ibikorwa remezo birimo icyayi kiri hepfo yawo, ingo z’abaturage n’imyaka, twishimiye ko twifatanyije n’abaturage kandi ibikorwa nk’ibi bijye bihoraho kuko niko kwigira nyakubahwa Perezida wacu atubwira”.

Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana, yavuze ko yashimye uburyo abaturage bitabiriye umuganda asaba abaturage ko bagomba gukomeza ubufatanye mu gukora umuganda.



Ati: “Nishimiye uburyo abaturage bitabiriye iki gikorwa bafite morale kandi bagakorana umurava, ibi bigaragara ko bazi neza impamvu z’umuganda kandi muri ibi bihe by’imvura bakeneye kongera ingufu mu bikorwa byo kurwanya ibiza birinda ubwabo banarinda imitungo yabo bareba niba nta biza bishobora kubungariza banareba niba imirima yabo irwanyije isuri, Nidufatanya nkabitsamuye tugakora umuganda tuzagera kuri byinshi”.

” Haracyari abasita ibirenge nta n’impamvu, abo nabo turabashishikariza gukunda umuganda kuko umuganda s’ibikorwa by’amaboko gusa n’ibiganiro biberamo byabagira inama ndetse hanakemurirwamo ibibazo by’abaturage”.

Uyu muganda ubaye mu gihe twinjira muri weekend irangiye mu gace wabereyemo hari umwana w’imyaka 7 wari uvuye kwiga agatwarwa n’amazi kugeza ubu akaba yaraburiwe irengero.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News