16.4.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Abantu babiri barimo uheruka mu ngendo zo hanze basanganywe Coronavirus mu bipimo 664 byafashwe mu masaha 24 yashize, bituma umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 138.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Kane ryerekanye ko umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda umaze kugera ku 138 kuva umurwayi wa mbere abonetse mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020.

Rigira riti “Kugeza ubu abantu 60 bamaze gukira hakaba harimo batandatu bakize mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abakirwaye Coronavirus ugera kuri 78.’’

Abantu babiri nibo basanganywe ubwandu bushya, aba barimo uwayanduriye mu Rwanda n’uheruka mu ngenzo zo hanze y’u Rwanda.

  • Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda
  • Umuntu umwe uherutse kugirira ingendo mu mahanga

Minisante itangaza ko abo barwayi bahise bashyirwa mu kato ndetse hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Ikomeza ivuga ko “Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

U Rwanda rumaze ukwezi n’iminsi ibiri rugaragayemo umurwayi wa mbere wa Coronavirus. Kuva ku wa 21 Werurwe 2020, hafashwe ingamba zirimo ifungwa ry’imipaka, gukorera mu rugo ku badafite ibikorwa byihutirwa n’ibindi mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 1 Mata 2020 yanzuye ko igihe cyo gufunga ibikorwa bitandukanye n’imipaka y’igihugu cyongerwaho iminsi 15 mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus kugeza ku wa 19 Mata 2020

Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo Rwanda, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi, Dr Muvunyi Zuberi, yatangaje ko kuri uyu wa Kane abantu batandatu bakize, ku buryo abamaze gusezererwa bose ari 60.

Yakomeje ati “Muri abo 136 hakaba hamaze gukira 60, icyiza kirimo ni uko abo bose bari abantu batigeze bagaragaza ibimenyetso bikaze cyangwa se kuremba, bose bari abantu, yego bagaragaza ko banduye virusi ariko nta kindi kimenyetso kindi bafite keretse ubumenyetso buto cyane nk’ibicurane. Hari uwigeze kugira nk’umuriro, ariko bose mu by’ukuri nta n’umwe wigeze aremba.”

“Ibyo bikaba ari ibintu bituma banakira vuba, kuko iyo tumaze kubapima inshuro zisabwa, tubasha kubarekura bakajya iwabo.”

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu. Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya cyangwa gukora ku kintu yaguyeho.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza arimo kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati y’abantu, gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwitabaza abajyanama b’ubuzima igihe ugaragaje ibimenyetso cyangwa ugahamagara ku 114.

@igicumbinews.co.rw