17.06.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda
- Abanduye ni 639 (Barimo batatu bashya)
- Abakize ni 347 (Barimo icyenda bashya)
- Abakirwaye ni 290
- Abantu babiri bamaze kwitaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 99 309 (Ibipimo bishya 2508)
Kuri uyu wa Gatatu, Minisante ntiyatangaje aho abarwayi bashya babonetse. Mu minsi ishize, ubwandu bushya buboneka ku butaka bw’u Rwanda bufitanye isano n’abakora ingendo zambukiranya imipaka, irimo uw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rusizi n’uwa Rusumo mu Karere ka Kirehe.
Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 639 bayanduye mu bipimo 99 309 bimaze gufatwa, 347 barayikize mu gihe 290 bakirwaye naho babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
@igicumbinews.co.rw