Bugesera: Dragon Shaolin Guardian ku isonga mu guteza imbere imikino njya rugamba mu bana
Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024, kuva saa yine kugera saa Saba nibwo habaye igikorwa cyo kwiyerakana kw’abana bakina imikino ya Karate na Kungu-Fu mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata ahazwi nko kuri Maison de Jeune, Aho abana bakina mu ikipe ya Dragon Shaolin Guardian bo mu karere ka Bugesera Club Kungu-Fu) bakinaga n’iyitwa Eagle Eye Kungu-Fu yo mu karere ka Muhanga.
Abana bakinnye ni ukuva ku myaka irindwi kugeza kuri makumyabiri n’umwe, mu bahungu n’abakobwa ku mpande zombi, aho byagaragaraga ko habaye kwitegurana ku makipe yombi.
Nyuma y’uko imikino yari irangiye igicumbinews.co.rw yaganiriye n’ababyeyi bari baje kureba abana babo uko bakina. Mu kanyamuneza bavuga ko bashimishwa n’uko abana babo barimo gutsinda neza mu ishuri ndetse uyu mukino mu karere ka Bugesera ukaba urimo gutuma abana bagira ikinyabupfura.
Ni mugihe abatoza ku mpande zombi yaba utoza Dragon Shaolin Guardian Club yo mu karere ka Bugesera na mugenzi we utoza ikipe yo mu karere ka Muhanga Bose bahuriza hamwe bavuga ko bafite akazi ko gufasha abana kugaragaza impano Kandi bakagira n’ubunararibobonye mu gutuma babana neza n’abagenzi babo binyuze mu mukino wa Kungu-Fu kandi ko intego bafite ari ukugeza abana kure hashoboka.
Umwe ati: “Aka kazi dufite nako gufasha abana bakazamura urwego kuko uyu mukino ni mwiza by’umwihariko mu karere ka Bugesera, Kandi dukeneye gufasha abana ba Dragon Shaolin kugira ngo na babyeyi babone ko abana babo barimo gutera i mbere”.
Umuyobozi wa Dragon Shaolin Guardian Club ya Kungu-Fu mu karere ka Bugesera, Bwana Hamenyimana Emmanuel yabwiye igicumbinews.co.rw ko yatekereje gushinga Dragon biturutse ku kuba nawe yarakinaga uyu mukino ubwo yari atuye mu mujyi wa Kigali. Ati: “Njye nakinaga uyu mukino mba mu mujyi wa Kigali ariko ni mukiye i Nyamata nkomeza kujya nkina njyenyine. Ubwo hari abatangiye kujya bangana aribwo twatangiye kujya dukorana. Nahise nshingana iyi club na mugenzi wanjye nahasanze ku buryo tumaze kugera ku rugero rushimishije kandi ababyeyi na bo baradushigikiye ku buryo ubwaribwo bwose turatekereza ko vuba ahangaha turaba tumaze kugera ku rwego rw’igihugu”.
Uyu muyobozi Dragon kimwe na mugenzi we uyobora Club ya yo mu karere ka Muhanga Evariste Dusabimana Bose bavuga ko iyi mikino yatumye abana bagira ikinyabupfura mu ishuri kandi bakaba banatsinda neza mu mashuri kuko nta mwana waza mu banyeshuri bari hejuru y’i cumi mu gutsinda ku ishuri akaba ariho bashikariza ababyeyi kuzana abana bakiga uyu mukino.
Umuyobozi wa Dragon Shaolin Guardian Club yo mu karere ka Bugesera yavuze ko umwana aho ari hose mu gihugu ashaka kuza muri iri rero ahawe ikaze kuko kwinjira muri ino club ari ibihumbi bitanu ndetse ibindi bikoresho birimo imyenda bikaba biganirwaho ku murongo wa telephone kuwashaka kuvugana n’uyu muyobozi wa Dragon Shaolin Guardian Club yo mu karere ka Bugesera i Nyamata akaba afite nimero: +250784458096 ndetse ikaba iri no k’urubuga rwa Whatsapp.
Ikindi Kandi uyu muyobozi yabwiye Igicumbi News ko mu minsi ya vuba baba barimo gutambuka kumbuga nkoranya mbaga. Bakaba banashimira Akarere ka Bugesera kuba karabahaye ikibuga cyo gukoreraho, bakaba bifuza ko hagize nuko bakongera gutekerwazwaho byabongerera imbaraga.
Bamwe mu babyeyi batuye mu mujyi wa Nyamata na bo babwiye Umunyamakuru wa Igicumbi News ko iyi Club isigaye ibafitiye umumaro ku rwego rwo hejuru kuko birimo gutuma abana batakirirwa bagendagenda bazerera kubera igihe cyose iyo batari ku ishuri bajya mu myitozo
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News