Gicumbi: Umuturage yaheze mu cyobo gifata amazi

Umuturage kunihira munsi ya beto muri ruhurura iri imbere GS Gacurabwenge/Byumba (Photo:Igicumbi News)

Muri aya masaha ya saa munani yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane Tariki 10 Ukwakira 2024, imbere ya GS Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, hari umuturage waheze mu cyobo gifata amazi kiri iruhande rw’umuhada wa kaburimbo.

Umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw ageze aho byabereye abaturage bamubwira ko uwo muntu yaje akabanza kuryama mu muhanda nyuma akaza kwinjira muri ruhurura itwikiriye iri ruhande rw’umuhanda agatambikamo hasi none ubu ari hafi y’icyobo gifata amazi arimo kunihiramo ariko ntawuri kumubona kubera ko hatwikiriye.

Muri aka kanya Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacurabwenge arahageze batangiye gushakisha uburyo bakuramo uyu muturage. Abahari barimo kuvuga ko barimo gukeka ko uyu muturage yaba yabikoreshejwe n’uburwayi bwo mu mutwe. Gusa baravuga ko batamuzi.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author