Bill Clinton wahoze ari Perezida w’Amerika yajyanywe mu bitaro

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, ari mu bitaro nyuma yo kugira umuriro. Umuvugizi w’uyu muperezida wa 42 yavuze ko yinjiye mu bitaro bya Georgetown University Medical Center ku wa Mbere, tariki ya 23 Ukuboza, kugira ngo akorerwe ibizamini no kugenzurwa.

Uyu muvugizi yabwiye ibitangazamakuru birimo CNN na NBC ko Clinton ameze neza mu byiyumvo kandi yizeye ko azaba ari mu rugo mbere ya Noheli.

Amakuru yatanzwe na New York Post avuga ko Clinton ashobora kuba yajyanywe mu bitaro kubera kubura amazi mu mubiri (dehydration).

Clinton amaze kugira ibibazo by’ubuzima inshuro nyinshi kuva yava ku butegetsi mu 2001. Mu mwaka wa 2004 na 2010, yaabazwe imiyoboro y’amaraso ku mutima (heart surgeries). Nanone mu 2021, yamaze iminsi itandatu mu bitaro kubera uburwayi bufata mu miyoboro y’’inkari (urological infection).



Mu mezi ashize, Clinton yagaragaye mu bikorwa bitandukanye byo mu ruhame. Ni umwe mu bari bari mu ibikorwa byo kwamamaza umukuru w’igihugu mu mpeshyi, aho yabaga aherekeje umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate, Kamala Harris. Nyuma yaho, yakoze ibiganiro ndetse no kwamamaza igitabo gishya cy’urwibutso yasohoye muri Ugushyingo muri uyu mwaka.

Mu ijambo yavuze muri nama y’Abademokarate(Democratic National Convention) y’uyu mwaka, Clinton yavuze ko imyaka iri kumusatira.

Yagize ati: “Nta gitekerezo mfite cyo kumenya niba nzabasha kuza mu zindi nama mu minsi izaza,”, yongeyeho ko yitabiriye inama za Democratic National Convention zose kuva mu myaka ya 1970, mbere yo gutebya agira ati, “Mana yanjye, ndimo ndasaza.”

Clinton ni umwe mu ba perezida batatu bahoze ku butegetsi bafite imyaka 78, hamwe na George W. Bush na Donald Trump witegura kurahira.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author