Basomyi ba igicumbinews.co.rw, ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana Igice cya 13, aho Kajwikeza yari yagize amakenga ko Masoyinyana yaba yamwanze!.

Ese ni ukuri?.

Tugiye kubagezaho Igice cya 14.

Masoyinyana na Nikuze bicaye hamwe bari kuganira, Masoyinyana atangira kubwira Nikuze ati: “Uziko nari ndi kuganira na sheri, namubaza ko ibyo yambwiye ko afite ku mafaranga ari ukuri, agahita ambwira nabi ngo ntangiye kumva amabwire, gusa numvise asa nkaho ari kwivamo”.

Nikuze aramusubiza ati: “Umva Sha, nyamara sinabikubwiraga ugatangira kundeba nabi?. Nonese ubwo ugirango hari icyo atakweretse,nyine witegure ko umunsi uzajyayo ushobora kuzaseba”.

Masoyinyana yanga kubyumva avuga ko ibyo guseba byo bitarimo.

Nikuze ahita amubwibwira akaga yahuye nako.ati: “Ariko uziko njyewe uwange yampamagaye ngo ninitegure njyende tubane nagerayo nkasanga atanafite iyo ataha!.Ntabyo uzi”.

Kuva ubwo Masoyinyana na Kajwikeza ntibongeye kuzura neza, ubwo Kajwikeza abonye umukunzi we atakimwumva neza yibaza uko byagenze biramuyobera, niko gushaka ubundi buryo bwo kugirango azongere amwiyumvemo.

Kajwikeza ko afite ubwoba ubu n’ubuhe buryo azakoresha kugirango umukunzi we batarahura yongere amwiyumvemo?.

Ni aho ubutaha mu gice cya 15.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 13

Masoyinyana Igice cya 12

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News