Basomyi ba igicumbinews.co.rw, ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana igice cya 17 aho we na Kajwikeza urukundo rwabo rwari rwasubiye k’umurongo, ubu tugiye kubagezaho Igice cya 18.

Masoyinyana akomeje kwizera ibitangaza bya Kajwikeza, nyamara ntanuwari wahura nundi imbona nkubone.

Masoyinyana umunsi umwe ajya ku muhanda wari hafi yaho bari batuye, abona haje umuhungu baturanye ariko utarabaga aho, uwo muhungu aramwegera baraganira ariko Masoyinyana akamwereka ko adakeneye kumuvugisha, gusa nubwo yabikoze atya umuhungu wari wamukunze ntiyabyitayeho.

Nyuma yaha umuhungu ahita apanga gutereta Masoyinyana yewe ngo bahite banakora ubukwe vuba Masoyinyana yigira ibamba kuko yumvaga afite Kajwikeza we,aho kugira ngo yite kuri uwo muhungu ahubwo akajya abwira uyu Kajwikeza ibyo uwo muhungu yamubwiye.

Ibi byose yabikoraga azi neza ko azabana na Kajwikeza.

Masoyinyana yaje kubwira Kajwikeza ko agomba kugira akareba uburyo yapanga ubukwe, Kajwikeza akamubwira ko yifuza ko bazakora ikirori cy’ubukwe nyuma yuko babana umukobwa akagirango wenda nuburyo bwo gucunga neza amafaranga.

Ese ko kajwikeza na Masoyinyana bakomeje kwizezanya ibitangaza nta nurabona undi, umunsi bazabonana imbonankubone bizagenda bite?

Ni aho ubitaha mu gice cya 18.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 16

Masoyinyana Igice cya 14

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News