Bateraniye ingumi mu ndege umwe aziza undi kutambara agapfukamunwa

Umugabo wanze kwambara agapfukamunwa ubwo yari mu ndege igiye mu Mujyi wa Utah, yayikuwemo ari muri Leta ya Arizona nyuma y’aho we n’undi wamusabye ko yubahiriza amabwiriza akakambara basakiranye, ingumi zikavuza ubuhuha.

Uwo mugabo yinjiye mu ndege ya Sosiyete ya Allegiant mu Mujyi wa Mesa muri Leta ya Arizona ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Imirwano yatangiye ubwo uwo mugabo yatangiraga kujya impaka n’umwe mu bakozi bo mu ndege wari umusabye kwambara agapfukamunwa. Yari yambaye “face shield” ariko amategeko agena ko igomba kuba yambariwemo imbere agapfukamunwa.

Umugenzi wundi wari wicaye imbere yarahindukiye, nawe atangira gusaba uwo mugabo kwambara agapfukamunwa, maze bombi batangira gucyocyorana, banabwirana amagambo mabi.

Polisi ivuga ko uwo mugabo utari wambaye agapfukamunwa yabwiye uwari umusabye kukambara ko akwiye kujya areba ibimureba.

Umwe mu bakozi b’ikibuga cy’indege, yinjiye mu ndege agiye gusohora uwo utari wambaye agapfukamunwa ariko undi ahita atera inkokora uwari umuri imbere, avuga ko ariwe utumye bamusohora.

Uwari ukubiswe inkokora ari nawe wari wahereye kare asaba uwo mugabo kwambara agapfukamunwa, yahise akurura imisatsi uwari umukubise atangira kumukubita mu mugongo imirwano ivuka ubwo.

Polisi yahise ihagera, utari wambaye agapfukamunwa arasohorwa, maze uwamusabaga kukambara we aguma mu ndege.

@igicumbinews.co.rw