Gicumbi: Abasoromyi b’icyayi barabuze, abagisoromaga bakavuga ko impamvu aruko “Bahembwa macye”

Bamwe mu banyamuryango ba Cooperative ya Coothevem na Coopthe Mulindi zihinga icyayi mu karere ka Gicumbi, barataka igihombo bari guterwa no kuba hari icyayi gisigara mu mirima kubwo kubura abasoromyi bahagije .

Ni mugihe ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya ibyoherezwa mu mahanga NAEB, buvuga ko iki kibazo bwari buzi ko cyakemutse kuko bwahaye uruganda ubushobozi nububasha bwo kugikura mu nzira .

Aba bahinzi b’icyayi bo mu karere ka Gicumbi, bavuga ko kutagira abasoromyi bahagije ari imwe mu nzitizi yo kutagera ku musaruro bifuza .

Umuyobozi wa Coopthe Mulindi NTABWOBA Elise avuga ko umubare w’abasoromyi b’icyayi ari muke ugereranyije n’ubuso bafite. Ati: “Umubare w’abasoromyi ntabwo ugeze ku gipimo twifuza, kuko harimo umubare muke ugereranyije n’ubuso bw’icyayi dufite, twifuzaga ko wakwiyongera kugirango umusaruro ubushake gushira mu mirima, byibura mu murima abasoromyi bakabaye basoroma inshuro eshatu mu kwezi ariko ntibikunda ibi bituma umuhinzi agwa mu gihombo”.

KABARIRA Jean Baptsite umuyobozi wa Coothevem we avuga ko byibuze babonye abasoromyi ibihunbi bine byiyongera ku bo bafite, umusaruro wabo bafite mu murima washiramo.

Yagize Ati: “Abasoromyi ni bake twebwe muri Coothevem tubonye abasoromyi ibihumbi bine bakiyongera ku gihumbi maganabiri dufite, mu byukuri wongeyeho nabo Cooopthe Mulindi ikeneye twifuza abasoromyi bashya ibihumbi bitanu”.

Nteziryayo Emmanuel ushinzwe guhuza ibikorwa by’uruganda rwa Mulindi Tea Factory Company Limited n’abahinzi b’icyayi avuga ko icyuho bafite mu basoromyi giterwa n’urubyiruko rutitabira aka kazi. Ati: “Weakness dufite cyangwa ahantu hari igihombo ni mu rubyiruko no mu badamu ndetse n’abakobwa batari gushishikarira kuza gusoroma icyayi, ibyo akaba ari biteza ikibazo kuko uruganda rwa Mulindi arirwo ruhemba amafaranga menshi, abagabo basoroma turabafite ariko hari ahantu hari gap kubera abagore n’abakobwa ndetse n’urubyiruko batari kwitabira gusoroma icyayi ,umuntu uje gusoroma icyayi tumuha ibikoresho tukanamugaburira agahabwa n’agahimbazamusyi bidasize n’ubwiteganyirize”.

Ni mugihe Uwimana marie Ange umukozi wa NAEB ushinzwe gukurikirana ubwiza, umusaruro n’ubwinshi bw’icyayi agaruka kuri iki kibazo. yagize ati: “Hari amafaranga akatwa umuhinzi ngo yongere ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi ,abantu bafite ikibazo cyibura ry’abasoromyi bagakoze kuri ayo mafaranga, ntabwo byumvikana ukuntu hakigaragara icyo kibazo kandi inganda zose zitunganya icyayi mu Rwanda zarahawe ubwo bushobozi.

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ihingwamo icyayi yo mu karere ka Gicumbi, babwiye Igicumbi News ko impamvu batitabira gusoroma icyayi biterwa nuko bahembwa amafarangs make aho bavuga ko bahembwa amafaranga 45 ku kilo cy’icyayi ugasanga hari ucyuye umubyizi bakamwandikira amafaranga 450 Frw bavuga ko adashobora gutunga umuryango bityo bakarushaho kwishakishiriza indi mibereho, gusa bavuga ko mu gihe igiciro basoromeraho icyayi cyakwiyongera biteguye kongera gukora akazi.

Imirenge 11 yo mu karere ka Gicumbi niyo ihingwamo icyayi, abahinzi 5150 nibo bafitemo imirima , Coothevem ifitemo abasoromyi 1200 naho Coopthe Mulindi ikagira 663 bose bakaba 1883.

Ni umubare ukiri agatonyanga mu Nyanja dore ko byibuze hakenewe abasoromyi 5000 babasha kumara icyayi cyose kiri mu mirima itandandukanye yo mu karere ka Gicumbi .

Twizeyimana Anastase/Igicumbi News