Mukesha Igice cya 2
Basomyi ba Igicumbi News, ubushize twari twabagejejeho Mukesha igice cya 1, aho yari yaranze kumva inama z’ababyeyi be.
Kuri ubu tugiye kubagezaho Igice cya 2.
Mukesha ari mu rugo aho ari kumwe na Niyonizera, barimo baraganira kubibera mu isi byacitse, Niyonizera aramubwira ati: “Muke!, buriya njyewe icyombona nkatwe ba bakobwa noneho beza nuko twakwitwarariraka, agasura naho dukomoka ntibidushuke kuko hari igihe ushiduka ubwiza bwakubereye igihombo gikomeye”.
Mukesha arahaguruka yifata mu mayunguyungu akubita agatwenge ati: “Hahahahha!, Niko muko ninde wakubwiye ibyo?, umva ndumva wowe rwose uri ntakigenda uracyari mu mandazi,ubundi iyo ufite ubwiza ubinshuti n’abatipe bafite ikofi! ukabinshuti n’abagabo bafite ikofi, ubundi ukarya isi, ukareka twa duhungu tuba turaho tukiri mu mandazi”.
Akivuga telefone ye iba irasonnye, arayifata avugana nuwari umuhamagaye arangije ahita abwira Niyonizera ati: “Umva ubu ntanicyo nongera kuvugana nawe dore bampaye gahunda yaho turasohokera ahubwo bye! nzaza nkubwira ukobyagenze”.
Niyonizere asigara aho, undi ahita agenda.
Mukesha ahita abwira iwabo ko hari umwana biganye agiye gusura, aba yuriye Moto aragenda.
Ese ko Mukesha noneho abeshye ababyeyi be gutya Kandi yisohokeye bizamugwa amahoro?.
Ni aho ubutaha mu gice cya 3.
Soma bimwe mu bice byabanje:
Incamake y’Inkuru ya Mukesha twitegura kubagezaho mu minsi micye
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News