Imyandikire mishya y’Ikinyarwanda yari yarateje impagarara igiye gukurwaho hajyeho iyari iriho mbere
Nyuma y’imyaka itandatu hashyizweho amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda ntavugweho rumwe, Minisiteri y’Umuco y’urubyiruko, yatangaje ko bimwe mu byari byahinduwe bigiye gusubira uko byahoze.
Nk’ingingo ya 12 yavugaga ko ibihekane ‘(n)jy’ na ‘(n)cy’ byandikwa gusa mbere y’inyajwi ‘a’, ‘o’ na ‘u’. Imbere y’inyajwi ‘I’ cyangwa se ‘e’ handikwa ‘(n)gi’, ‘ (n)g’, ‘(n)ki’, ‘(n)ke’.
Byatumye amagambo nk’ “Amajyepfo” ahinduka “Amagepfo”, “Jyewe/ Njyewe” ihindurwa “gewe/ngewe”, “Icyibo” cyahinduwe “ikibo”, “Umujyi” uhindurwa “umugi”, “Icyi (Impeshyi)” ihindurwa “iki”.
Mu mabwiriza arimo kuvugururwa agena uko ikinyarwanda kizajya cyandikwa inyinshi muri izi mpinduka zari zabaye mu 2014 zasubijwe uko zari zimeze mbere.
Ni amavugurura ari gukorwa na Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard kuri uyu wa 20 Ukuboza cyagarutse kuri aya mabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda. Yavuze ko izi mpinduka zakozwe mu 2014 zari ingombwa ariko anenga ko zakozwe hatagishijwe inama ba nyiri ururimi.
Yagize ati “aya mabwiriza yo mu 2014 nabanza kuvuga ko yari ngombwa kuko ubundi itegeko ryavugaga ko buri nyuma y’imyaka itandatu harebwa ibishobora kongerwa mu rurimi cyangwa ibishobora gukurwamo bitewe n’uburyo abenegihugu babishaka.”
“Ikibazo cyabaye gikomeye cyane ni icyo kutegera abenerurimi kugira ngo basobanurirwe izo mpinduka kuko mu gusobanurira abene rurimi niho n’abashakashatsi bashobora kumenya aho basitaye[…] burya ubushakashatsi ni bwiza ariko iyo bwihuse bushobora gucishwamo ijisho.”
Iyi myandikire mishya yari yateje impagarara
Mu 2014 ubwo hasohokaga iri tegeko rigenga imyandikire y’Ururimi rw’Ikinyarwanda ryakuruye impaka ndetse abenshi ntibahisha ko ibyakozwe bitabanyuze.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu Ukwakira 2014, Inteko y’Ururimi n’Umuco yahagaze ku mpinduka yakoze ku rurimi rw’Ikinyarwanda, bigakorwa bucece kugeza ubwo bisohotse mu Igazeti ya Leta.
Iki gihe Minisitiri w’Umuco na Siporo, Habineza Joseph, wari winitabiriye iki kiganiro, nyuma yo kubona impungenge abantu bafite ku rurimi rwabo yatangaje ko bibaye ngombwa ko hagira igisubirwamo byakorwa, abivuga yagize ati “Usinya niwe usinyura”.
Bamporiki yavuze ko iyi myandikire mishya yari yashyizweho yatangiye gutuma abanyarwanda bandika ururimi rwabo mu buryo butandukanye kandi mu byukuri bitari bikwiye.
Yavuze ko ari ibintu byateye igihugu igihombo kinini kuko iyi myandikire mishya yahise itangira kwigishwa mu mashuri ndetse handikwa ibitabo biyubahiriza ariko yemeza ko aricyo gihombo gito ugereranyije n’icyava mu kuba abenegihugu batumvikana ku rurimi rwabo.
Ati “Ni igihombo kinini iyo urebye ibitabo biri mu gihugu mu mashuri hirya no hino ariko ibitabo n’amafaranga yabigiyeho nicyo gihombo gito ugereranyije n’ibyo wahombera mu kugira abantu bafite ingorane mu rurimi kandi rwabo batejwe n’ababo kuko hano turi kuvuga nta mukoloni uhari, nta munyamahanga uhari, ni Abanyarwanda bakorewe amakosa n’abo bahaye inshingano aribo twe tuzirimo n’abo twakoreye mu ngata.”
Ibitabo ntibiri buhite bihinduka
Ubwo aya mabwiriza mashya azaba amaze kujya hanze ndetse agashyirwaho umukono, Bamporiki Edouard yavuze ko bitazasaba Minisiteri y’Uburezi guhita ishaka ibitabo bishyashya, ko ahubwo hazakorwa inyandiko nto igaragaza ibyahindutse, ibitabo bikazasubirwamo nyuma.
Ati “Nubwo byagoye abarimu njye ndabonamo amahirwe yo kugarura vuba buriya abarimu bigisha bo abenshi ntibahindutse cyakora abanyeshuri, umwana umaze imyaka itandatu, uwagiye kwiga mu mashuri abanza ari mu wa gatandatu ibyo bintu yabifashe nk’ihame.”
“Aho bizatuvunamo gake ariko ibyahindutse abantu bumve ko atari na byinshi cyane ni bya bihekane. Mu mikoranire myiza na Minisiteri y’Uburezi turaza gusaba ntibahindure ibitabo, ntibahite bafata indi ngengo y’imari ngo bakuye ibitabo mu nzira, ni ugukora inyandiko ya paji imwe y’ibihekane ivuga ngo iki gihekane cyandikwaga gutya, muri iyi myaka itandatu gisubiye uko cyandikwaga.”
Bamporiki yakomeje avuga ko asanga nta ngorane zizaza mu kubahiriza aya mabwiriza mashya cyane ko n’abarimu bamwe bagiye bagaragaza ko bigishaga iyi myandikire mishya ariko batayemera.