Barack Obama yatangajwe nuwenda kuba umukwe we urya cyane

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse ku bihe bya ‘Guma mu rugo’ yanyuzemo n’umuryango we, ariko by’umwihariko umusore Rory Farquharson ukundana n’umukobwa we w’imfura, Malia Obama.

Kimwe n’abandi baturage ba Amerika, Barack Obama, nawe byabaye ngombwa ko aguma mu rugo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’abashinzwe ubuzima muri iki gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Iki gihe nk’uko tubikesha urubuga rwa msn.com, cyatumye Obama abasha kumarana igihe n’abakobwa be babiri, Malia, w’imyaka 22 na Sasha, w’imyaka 19 ndetse no kurushaho kumenya umukunzi w’umukobwa we mukuru.

Mu kiganiro yagiranaga n’umunyamakuru w’imikino, Bill Simmons, Barack Obama yamuhishuriye ko yageze aho atangazwa n’uburyo uyu musore wenda kuzaba umukwe we arya cyane bya gisore.

Ati “ Ni Umwongereza. Ni umusore ukiri muto ufite ubwenge. Yari yaraheze hano kubera ikibazo cya visa ariko kubera ko yari yiyemeje gukora akazi twaramucumbikiye. Nta bushake mfite bwo kumukunda ariko ni umuhungu mwiza.”

Obama yakomeje atebya agira ati “ Ntibigutangaze Bill, kubera ko nawe ufite umuhungu, ariko abasore bararya cyane, biratangaza kubabona barya. Na fagitire yanjye yiyongereyeho 30%.”

Kuva muri 2017, Malia Obama ari mu rukundo n’umusore Rory Farquharson, Umwongereza w’imyaka 22 bahuriye ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza ya Harvard.

Barack Obama aherutse gusohora igitabo yanditse yise “A Promised Land”, aho asobanuramo ukuntu igice cya mbere cya Guma mu rugo yacyimaze akina imikino itandukanye anakorana ibikorwa by’ubugeni n’umugore we n’abakobwa babo ndetse na Roy, ariko nyuma abana bagatangira kurambirwa kwirirwana nabo.

@igicumbinews.co.rw

About The Author