Imwe mu myanzuro yavuye mu nteko rusange ya FERWAFA

Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 kuri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali, yemeje ko ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2021 ingana na 6,364,175,639 Frw.

Saa Tatu n’iminota 48 nibwo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe, hakurikiraho kureba ko abanyamuryango batumiwe bitabiriye.

Nyuma yo gusanga 45 bitabiriye mu gihe kugira ngo inama ibe hasabwaga byibuze abanyamuryango 30 ni ukuvuga kimwe cya kabiri guteranyaho umwe, iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe yahise itangira abandi bake baza nyuma.

Perezida wa FERWAFA yabanje guha abanyamuryango isura y’umwaka wa 2020 waranzwe n’isubikwa ndetse no gusoza imburagihe amarushanwa atandukanye kubera COVID-19, abasaba ko hakwiye gufatwa ingamba zo kwirinda ibibazo byatejwe n’iki cyorezo.

Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Uwayezu Francois Régis, yagaragarije abanyamuryango ko ingengo y’imari yakoreshejwe mu 2020 ingana na miliyari 1.23 Frw mu gihe bari barateganyije kwinjiza miliyari 5.48 Frw.

FERWAFA yateganyije ko mu mwaka mushya wa 2021, hazaboneka 6,586,254,640 Frw ariko muri ayo hakavamo agera kuri miliyoni 152.47 Frw agenewe umupira w’abagore azageza mu 2022.

Mu ho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda riteganya gukura aya mafaranga harimo kuba hari miliyoni 695.8 Frw rifite kuri konti ubu, azatangwa na FIFA mu bikorwa bitandukanye, aya CAF n’abaterankunga.

Hari kandi azinjizwa na Gym yayo n’iguriro ryayo, amafaranga ava ku bibuga (mu gihe abafana bazaba bemerewe kwinjira), amafaranga atangwa n’amakipe yiyandikisha mu marushanwa arimo n’Igikombe cy’Amahoro.

Hiyongeraho azatangwa na FIFA binyuze muri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri, aya Minisiteri ya Siporo yo kuzamura impano n’agenewe amakipe y’Igihugu.

Miliyari 6.36 Frw zisigara nyuma yo gukuraho amafaranga azageza mu 2022 na miliyoni 69 Frw z’umwenda zizishyurwa, FERWAFA iteganya ko zizakoreshwa mu bikorwa byayo bya buri munsi birimo no guhemba abakozi, guteza imbere umupira w’amaguru n’amarushanwa, kubaka ibibuga, amakipe y’Igihugu no gutegura abasifuzi.

@igicumbinews.co.rw

About The Author