REB yavuze ku itangira ry’amashuri abanza
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, Dr Alphonse Sebaganwa yatangaje ko mu gihe cya vuba hazamenyakana ibijyanye n’itangira ry’abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’incuke ku batarakomorerwa.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021 nyuma y’aho bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko babangamiwe no kuba batazi amakuru y’itangira.
Hari abagaragaje ko abana biga mu mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bibagiranye, mu gihe bagenzi babo biga mu cyiciro kimwe mu mashuri akoresha porogaramu mpuzamahanga ari mu Rwanda bo bageze kure amasomo.
Abinyujije kuri Twitter, Dr Sebaganwa yavuze ko mu minsi ya vuba gahunda y’itangira ry’amashuri kuri abo bana iraba yamenyekanye.
Yagize ati “Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.”
Mu Ukwakira 2020 nibwo Mineduc yatangaje ko ku wa 2 Ugushyingo 2020, hagomba gutangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.
Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.
Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, n’abo mu ayisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.
Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.
Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Ku banyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.
@igicumbinews.co.rw