Nyanza: Abakekwaho kwenga Kanyanga bakubise umuyobozi wa DASSO umuhini mu mutwe
Umuyobozi wa Dasso mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza yakubitswe umuhini mu mutwe ubwo yari agiye mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rugo rw’umuturage mu Mudugudu wa Gatongati mu Kagari ka Karama.
Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Mutarama 2021 ahagana saa Mbili n’igice za mu gitondo ubwo Urwego rw’Umutekano rwa Dasso rwajyanaga n’Ubuyobozi bw’Umuurenge wa Cyabakamyi n’izindi nzego z’ibanze kureba ko mu rugo rw’uwo muturage hari kanyanga kuko bari babihaweho amakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Nsengumuremyi Théoneste, yabwiye IGIHE ko bagezeyo basanga abaturage bateze igico, maze nyiri urwo rugo ahita akubita umuyobozi wa Dasso umuhini mu mutwe.
Ati “Ni umugabo ukunda guteka kanyanga, yari yayitetse hanyuma tugenda tugiye kurwanya ibiyobyabwenge, tuhageze dusanga bahakoze igico kubera ko twari tumaze iminsi turwanya ibyo biyobyabwenge, ubwo Dasso yabaye akigera mu marembo bahita bamukubita umuhini mu mutwe.”
Nsengumuremyi avuga ko amakuru y’ibanze bafite ari uko abo bakubise Dasso umuhini bari bafite umugambi mubi wo kwica abayobozi bari bamaze iminsi mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge muri ako gace kuko hakunze kugaragara abaturage benga kanyanga.
Uwo mugabo ufite urugo byabereyemo ari na we uvugwaho gukubita umuhini umuyobozi wa Dasso, yahise ajya kwitanga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kuko yakekaga ko yamwishe.
Kuri ubu ikirego cy’icyaha yakoze cyo kurwanya inzego z’umutekano no kuzikomeretsa cyamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Nsengumuremyi yavuze ko atari ubwa mbere muri ako gace hakubitiwe umuyobozi kuko hakunze kwengerwa kanyanga, asaba abaturage kubireka kuko ari bibi kandi byangiza ubuzima bwabo bigateza n’umutekano muke.
Yagize ati “Kariya gace gakunze kwengerwamo kanyanga kuko si ubwa mbere bahakubitiye umuyobozi n’inzego z’umutekano, ntabwo ari ubwa mbere ni ahantu hazwi cyane.”
Yasabye abaturage ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga amakuru y’aho babikeka hose kugira ngo birwanywe hakiri kare bitarabangiriza ubuzima cyangwa ngo bibahungabanyirize umutekano.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko abagabo babiri ari bo bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita Dasso umuhini mu mutwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Umuyobozi wa DASSO wakubiswe umuhini mu mutwe ari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mucubira.
@igicumbinews.co.rw