Manzi Thierry arashinja abanyamakuru kumunnyega ndetse bakanibasira abakinnyi n’abatoza b’AMAVUBI

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Manzi Thierry, yashinje abanyamakuru b’imikino mu Rwanda kudaha agaciro abakinnyi n’abatoza muri rusange bitewe n’amagambo babavugaho.

Manzi usanzwe ari Kapiteni wa APR FC yatangaje ibi nyuma y’impaka zimaze iminsi zigibwa ku Ikipe y’Igihugu ishinjwa kudatanga umusaruro mu mikino iheruka gukina.

Mu minsi ya vuba, imikino Amavubi yakinnye ni iya gicuti yayihuje na Congo-Brazzaville, mu kwitegura irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroun.

U Rwanda rwanganyije umukino wa mbere ku bitego 2-2 mu gihe uwa kabiri wabaye ku wa 10 Mutarama 2021 rwawutsinzwe 1-0. Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rusoza imyiteguro ya CHAN 2020 nta mukino n’umwe rutsinze muri ine rwakinnye kuva muri Gashyantare umwaka ushize.

Umukino wa mbere wabereye kuri Stade Amahoro, waherekejwe n’amagambo y’abanyamakuru biganjemo aba siporo n’abakurikiranira hafi siporo, ahanini bagusha kuri myugariro Manzi Thierry wanyuzweho ubwo Amavubi yatsindwaga igitego cya mbere.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, myugariro Manzi Thierry agaragara asa n’userebekesha umutwe, mu gihe rutahizamu wa Congo-Brazzaville yamunyuzeho agahita arekura ishoti rikomeye ryaruhukiye mu rushundura.

Yataramiweho kugeza nubwo hakorwa ‘Challenge’ imugarukaho mu buryo busa no kumuseka.

Umwe mu banyamakuru bo kuri radio imwe mu Mujyi wa Kigali yavuze ko amagambo bavuga ku Ikipe y’Igihugu agamije kubashyira ku gitutu.

Yagize ati “Ikipe y’Igihugu igomba kugira igitutu. Ahubwo amagambo tuvuga akwiye kubatera ingufu, bakerekana ko bashoboye.’’

Manzi Thierry yifashishije urukuta rwa Instagram yanenze abamwibasiye by’umwihariko abanyamakuru avuga ko aribo bagakwiye kuba bafatanya kubaka Ikipe y’Igihugu.

Mu butumwa bwe yagize ati “Iyo umunyamakuru agiye kuri Radio akavuga umukinnyi cyangwa umutoza uko yishakiye uwo muntu avuga gutyo aba afite umuryango akomokamo, ntabwo azumva uvuga umuntu we uko wiboneye ngo akwishimire, iyo mibanire rero tuba twikururira ntabwo ari myiza.”

Yakomeje avuga ko “Umuntu ashobora gukora akazi ntikagende uko yabipanze kuko usanga hari aho bagahanganiyemo. Impamvu nta munyamakuru wo mu Rwanda ukorera Supersport si uko ari abaswa ahubwo ni igihe.

Manishimwe Djabel, Usengimana Danny na Nshuti Dominique Savio na bo bari mu Amavubi yagiye gukina CHAN, bashyize ubutumwa nk’ubwo ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Amagambo avugwa ku Amavubi n’abakinnyi bayo agafatwa nk’urucantege, yanagarutsweho n’Umutoza w’Ikipe y’igihugu, Mashami Vincent.

Ubwo Amavubi yari asoje imyitozo ya mbere mbere yo kugera muri Cameroun, ku wa 13 Mutarama 2021, Mashami yasabye itangazamakuru ryo mu Rwanda kuyishyigikira aho kuyinnyega.

Yakomeje ati “Itangazamakuru ryo mu Rwanda ricunga akantu katagenda neza, ubundi bakakuririraho bakabasenya. Nta mwere ku Isi kandi nta we bitabaho, bakwiye gushyigikira abakinnyi kuruta kubaca intege. Bakabafasha, bakababa inyuma na hahandi byanze bakabasunika.’’

Ku wa 13 Mutarama nibwo ‘Amavubi’ yerekeje muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN 2020 rizatangira ku wa 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021, aho u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Maroc, Togo na Uganda.

Umukino warwo wa mbere uzaba ku wa 18 Mutarama, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala mu gihe ku wa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo ku wa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.

 

Myugariro Manzi Thierry yashinje abanyamakuru kudaha agaciro abakinnyi

 

Manzi Thierry na bagenzi be barino Usengimana Danny, Djabel na Nshuti Dominique Savio banenze abanyamakuru babibasiye

@igicumbinews.co.rw 

About The Author