Rwanda: Ubuhamya bw’abarembeye mu bitaro kubera Coronavirus

Abarwariye COVID-19 mu bitaro bya Nyarugenge barimo n’abarembye bari mu byuma bibongerera umwuka, bavuga ko abantu badakwiye gukerensa iki cyorezo, kuko na bo bumvaga kitabageraho ariko biboneye uburemere bwacyo ubwo barwaraga bakaremba ndetse ngo hari n’abagiye babapfira mu maso bahitanywe nacyo.

Aba barwayi ba COVID-19 barwariye muri ibi bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ari nabyo byagizwe iby’icyitegererezo mu kuvura COVID-19, babwiye RBA ko na bo bumvaga iki cyorezo kitabageraho, ndetse kenshi bakumva ari igihuha ariko batungurwa no kuyirwara ndetse bamwe bararemba.

Umugore umwe uri mu bari barembye ariko kuri ubu uri koroherwa yagize ati “Njye ndi muri bamwe n’iyi ndwara ntemeraga ko ibaho, numvaga ko ari nka politike ya leta, nkumva ni indwara y’inyamahanga ntabwo mu Rwanda inahari.”

Yongeyeho ati “Ubwo rero maze kugira ibimenyetso nkumva ko ndwaye malaria, njya kwa muganga bamfata ibizamini, malaria barayibura, mbese indwara zose bazishaka bazibura, baravuga bati ugomba kwipimisha Covid, [nyuma] ndaremba nijoro mbura umwuka, bahamagara ambulance ihita imfata inzana hano, bampa ubutabazi bw’ibanze, bampa umwuka mbona mbaye umuntu muzima.”

Yakomeje kandi agenera ubutumwa n’abandi baba bafite iyo myumvire nk’iyo yari afite yumva COVID-19 itabaho, ababwira ko ibaho kandi ikomeye abantu bayirwara ikabazahaza.

Ati “Ubwo rero ubuhamya naha abanyarwanda bo hanze aha, indwara iriho, iriho indwara irahari, ni indwara ntabwo ari akarwara. Hari ukorora, hari urwara ibicurane, hari urwara umusonga, hari urwara ibiki, mbese ahantu hose hakababara, niba ukoroye ibihaha bigapanuka, ubwo icyo gihe usigara wumva ari nk’ibisebe, guhumeka bikanga, wazamura umwuka bikanga.”

Undi mugabo na we urwariye muri ibyo bitabo usa n’utangiye gutora agatege, yagize ati “Njyewe icyo naboneye Kanyinya, nabonye abantu bitaba Imana, ibyo twabonye ni ukuri sinzi niba hari ibindi bisobanuro natanga, nabonye abantu batatu bitaba Imana, kubera kubura umwuka, nanjye kugira ngo mbyemere nabyemeye ari uko bingezeho.”

Yakomeje agira ati “Icyo nashishikariza abantu ni uko bakurikiriza ariya mabwiriza yose Leta isaba, gukaraba intoki neza no kwirinda ukambara agapfukamunwa neza, mbega uko asabwa yose agakurikizwa.”

Mu kiganiro giherutse guhuza abayobozi batandukanye muri Guverinoma n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Abanyarwanda badakwiriye gukerensa iyi ndwara, kuko yica kandi ikica nabi.

Yagize ati “Covid ni indwara yica, yangiza imyanya yo mu mubiri umuntu agapfa yananiwe guhumeka kubera ko igira gutya igatuma amaraso asa n’avura. Mu miti dutanga harimo ituma amaraso agenda neza kuko iyo amaze kuvura gutyo bituma akazi kayo ko gutwara umwuka no gusohora indi myuka mibi ivuye mu mubiri. Umuntu rero apfa ababaye kubera ko ntabwo umubiri we uba ukibona umwuka ahumeka ngo ugere mu ngingo zose.”

Igihe umurwayi wa Coronavirus arembye, akenshi ashyirwa ku byuma bimwongerera umwuka, icyakora, ngo hari n’ubwo birenga aho, umurwayi akaba yacomekwamo ibindi byuma bigera ku myanya y’ubuhumekero kugira ngo birusheho kumufasha, ibyo bikiyongeraho imiti yihariye ahabwa kugira ngo ifashe amaraso ye aba yavuze, yongere abe meza abashe gutembereza umwuka mwiza mu bice by’umubiri.

Minisitiri Ngamije, yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bakaza ingamba mu kwirinda ko hashyirwaho ibyemezo bikomeye birimo na Guma mu Rugo.

Ati “Imibare y’abandura COVID-19 n’abo ihitana mu gihugu cyacu ikomeje kwiyongera ku rugero ruhangayikishije. Igihe cyo gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda abacu ni iki.’’

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Ibi bitaro bishya bya Nyarugenge bikaba n’iby’icyitegererezo mu kuvura COVID-19, byakira abarwayi bakubye kabiri abakirwaga n’ikigo cya Kanyinya, kuko bishobora kwakira abarwayi ba COVID-19 bagera ku 140, ndetse bikaba byanakira abarembye cyane bashyirwa mu byuma bibongerera umwuka, bikaba binafite uburyo butari bumenyerewe bwo gucisha umwuka mu nkuta z’inyubako hatabayeho gukoresha amacupa asanzwe y’umwuka.

Bifite uburyo butandukanye n’ubwari busanzwe bwo kwita ku barwayi n’ibyuma bifasha mu kumenya uko ibihaha by’umuntu bihagaze, abaganga bakaba bamenya niba arembye yashyirwa ku mashini imwongerera umwuka ikanamufasha guhumeka, cyangwa niba ameze neza ari kugenda yoroherwa.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu 133 bamaze guhitanwa na Covid-19 mu gihe abamaze kwandura ari 10.316.

 

Abarwariye Covid-19 mu bitaro bya Nyarugenge baburiye abantu bagisuzugura iyi ndwara
@igicumbinews.co.rw

 

About The Author