Muri Huye naho amashuri yagombaga gufungwa
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko imiterere y’icyorezo cya COVID-19, yatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga amashuri yo mu Mujyi wa Kigali ku buryo byashobokaga ko hari andi mashuri afungwa nk’ayo mu Karere ka Huye n’ahandi hari kugaragara ubwandu bwa Coronavirus ku kigero cyo hejuru.
Ni nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki 17 Mutarama, iyi minisiteri yahagaritse mu gihe cy’ibyumweru bibiri amasomo y’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali.
Bisobanuye ko abiga bataha muri ayo mashuri batemerewe gusubira ku bigo bigaho mu gihe abacumbikirwa bo basabwe kuguma ku bigo byabo ariko nabo amasomo agahagarara n’ubwo bazajya bafashwa gusubira mu byo bamaze iminsi biga ndetse bagafashwa mu bindi bikorwa birimo imikino.
Ku biga bataha bo bagiriwe inama yo kwifashisha ikoranabuhanga bakurikirana amasomo atangirwa kuri radio ndetse bagakoresha ubundi buryo bwo gusubiramo amasomo yabo.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yabwiye RBA, ko gufata iki cyemezo byatewe n’isesengura ryakozwe rikagaragaza ko ubwiyongere bw’abandura Coronavirus n’abo ihitana bishobora guteza ibibazo bikomeye abanyeshuri baramutse bagiye ku ishuri umunsi ku munsi.
Ubwiyongere bw’abandura Coronavirus buteye inkeke mu gihugu ariko by’umwihariko nko mu Mujyi wa Kigali, imibare igaragaza ko mu minsi irindwi ishize handuye 862 mu gihe mu gihugu hose ari 1402, mu gihe abamaze gupfa muri Kigali ari 19 muri 22.
Minisante igaragaza ko hari utundi turere tugenda tugaragaramo abanduye benshi nko mu Karere ka Huye, kuva tariki 11 kugeza 17 Mutarama 2021, hamaze kuboneka abanduye 108 ndetse n’abapfuye 2.
Minisitiri Dr Uwamariya yagize ati “Hari n’aho twarebye Umujyi wa Huye tubona imibare iri kuzamuka, dutekereza ko naho bikomeje twafata icyo cyemezo. Bivuze ngo uyu munsi ni Umujyi wa Kigali niwo wafunzwe ariko tubonye hari akandi karere imibare izamutse cyane , dushobora guhagarika amashuri.”
Yakomeje agira ati “Hari n’abatugiraga inama kugira ngo ingengabihe idapfa, tukareba tuti se nk’abana bari ahantu hataraboneka ubwandu, uwo mwana twaba tumuhagarikiye iki? Nko mu turere twa Rutsiro nta bwandu bwinshi buragaragarayo. Ikindi twabonye ko bariya bana bo mu bice by’icyaro bagizweho ingaruka kubera ko hari abatarigiye kuri radio.”
Gufunga amashuri yose mu gihugu ntabwo ariwo muti…
Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali yafunze mu gihe byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama, aribwo amashuri y’incuke n’ayo mu cyiciro cya mbere cy’abanza yagombaga gutangira nyuma y’amezi agera ku 10 yari amaze afunze.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko iki cyemezo cyafashwe gikomeye ariko nanone cyafashwe mu rwego rwo kurengera inyungu z’abaturage ari nayo mpamvu hafunzwe amashuri yo mu Mujyi wa Kigali gusa aho gufunga igihugu cyose.
Ati “Kugeza uyu munsi ntabwo gufunga amashuri yose tubona ko ariyo nzira, kumara igihe kinini tutiga, igihombo bigira ku burezi kiraremereye cyane. Kumara amezi 12 umwana atareba mu ikaye bishobora gufata nk’imyaka itanu ngo tugaruze icyo gihombo.”
Yakomeje agira ati “Natwe biratugora, tujya kugera kuri uriya mwanzuro wo gufunga amashuri habaye impaka ndende, icyo dusabwa ni ukureba uko abagiye mu rugo bazafashwa kugira ngo bazabashe guhura n’abasigaye ku ishuri.”
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze kandi ko mu nama y’abaminisitiri iteganyijwe muri iki cyumweru hazabaho kuganira n’abandi bayobozi bakareba niba koko gufunga amashuri yose bishoboka.
Yagize ati “Turumva tutifuza kongera guhagarika amashuri burundu, cyeretse igihugu cyose cyongeye gusubira muri guma mu rugo.”
Mineduc itangaza kandi ko ku bijyanye n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza bo bafatwa nk’abantu bakuru ari nayo mpamvu iyo bavuye mu rugo baba bameze nk’abagiye ku kazi, gusa ngo mu nama y’abaminisitiri niho hazaganirwa ikijyanye no kuba amashuri yabo yafungwa.
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 796 867. Muri byo abantu 11 032 basanzwemo ubwandu mu gihe abagera ku 7363 bayikize. Kuri ubu abarwayi 3527 ni bo bakiri kwitabwaho mu gihe 142 bitabye Imana.
@igicumbinews.co.rw