Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri
Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yiga ku ngingo zirimo imiterere ya COVID-19 mu gihugu n’ingamba zashyizweho hagamijwe guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Iyi nama yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, bitandukanye n’uko inama ziheruka zakorwaga abaminisitiri bateraniye muri Village Urugwiro.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Muri iyi nama ingamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ziraganirwaho.”
Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere irasuzumirwamo ingamba ziheruka gushyirwaho ku wa 4 Mutarama, ari nayo yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa Mbili z’ijoro kugeza saa Kumi za mugitondo. Ni mu gihe mbere y’icyo gihe isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yari saa Yine z’ijoro.
Mu zindi ngamba zari zashyizweho harimo kuba ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.
Muri iyo nama kandi Guverinoma y’u Rwanda yahisemo guhagarika ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa, aho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 11 Mutarama kugeza ku wa 17 Mutarama 2021, habonetse abantu 1402 basanganywe iki cyorezo mu gihe abitabye Imana biyongereyeho 22.
Ubwiyongere bw’iyi mibare buri mu byatumye Minisiteri y’Uburezi kuri iki Cyumweru itangaza ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali afungwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu Nama y’Abaminisitiri y’uyu munsi aribwo habaho kuganira n’abandi bayobozi bakareba niba koko gufunga amashuri yose bishoboka.
Yagize ati “Turumva tutifuza kongera guhagarika amashuri burundu, cyeretse igihugu cyose cyongeye gusubira muri guma mu rugo.”
@igicumbinews.co.rw