Thaïlande: Umwami yakubise mushiki we mu mirwano yabereye mu ngoro y’ibwami
Igikomangoma Sirindhorn w’imyaka 65 yajyanywe mu bitaro tariki 10 Mutarama kubera ibikomere bikabiije yari afite ku maguru yombi bishobora gutuma azamara igihe kinini atabasha kugenda.
Aya makuru yashyizwe hanze n’umunyamakuru ukurikirana bya hafi iby’ibwami bwa Thaïlande, Andrew MacGrego, aho yavuze ko ibyo ibwami batangaje ari ibinyoma ahubwo ko Sirindhorn yakubiswe bikomeye na musaza we, Umwami Rama wa Cumi.
Byatangajwe ko iki gikomangoma cyababaye cyane ku buryo kitazabasha kugenda nk’ibisanzwe mu gihe cy’amezi abiri aho azaba ahabwa ubuvuzi bumufasha kongera kugenda.
Sirindhorn ubusanzwe ni inkoramutima y’abaturage ba Thaïlande kubera ukuntu akunzwe mu gihugu cye, cyane kubera ibikorwa bye by’ubugiraneza aho yagaragaye mu bikorwa byo kugoboka abaturage bakozweho n’icyorezo cya Coronavirus abashakira inkunga yo kubafasha mu bijyanye n’ubuzima.
Ashobora kandi kuzasimbura musaza we ku ngoma mu gihe yaba apfuye umwana we ataragira imyaka cumi n’itanu.
Bivugwa kandi ko bishoboka ko yasimbura musaza we umwami Rama kubera imyitwarire ye idahwitse ndetse n’ibyemezo bikakaye afata mu bijyanye na politiki.
@igicumbinews.co.rw