Rwanda: Igikorwa cyo gupima Coronavirus mu tugari kigiye gukomereza mu gihugu hose
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo gupima Covid-19 abantu benshi mu tugari twose tugize igihugu mu rwego rwo kumenya uko icyorezo gihaga mu Rwanda.
Ni gahunda yahereye mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko ushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Hafashwe icyemezo cyo gupima abantu benshi mu tugali tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya uko icyi cyorezo gihagaze.
Ni gahunda RBC ivuga ko iri gutanga umusaruro kandi ko igiye kongerwamo imbaraga ikagera no mu ntara zitandukanye bitewe n’uko naho hari kugenda hagaragara umubare munini w’abandura iki cyorezo buri munsi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Edson Rwagasore yabwiye RBA ati “Nibyo turi kubona imibare iri kugenda yiyongera, tugiye gutangira gahunda yo gupima mu tundi turere tw’Igihugu.”
Uretse gupima abaturage mu turere tugize Igihugu ariko hari n’agahugunda yo kongerera ubumenyi abaganga.
Ati “Ni ugushaka uko twongerera abaganga bacu bo ku rwego rw’Akarere n’Umurenge ubushobozi ku kwihutira kuvura abarwayi n’uko babonye urembye bashora guhita bamwihutisha mu bitaro byita ku barembye cyane i Kigali.”
N’ubwo umubare w’abarwayi uri kwiyongera umunsi ku wundi, imibare iri kugaragara ifitanye isano na gahunda yatangijwe muri Kigali yo gupima abaturage bagera mu bihumbi 20 muri buri Kagali yatangijwe ku wa 23 Mutarama 2021 mu Mujyi wa Kigali.
Muri iyi gahunda hari gupimwa abaturage bafite hejuru y’imyaka 70, abafite indwara zidakira n’izindi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangaza ko iyi gahunda izasiga hamenyekanye imiterere y’icyorezo mu Mujyi wa Kigali ari nayo mpamvu bagiye no kwerekeza mu turere twose tw’Igihugu ngo hamenyekane uundi duce twugarijwe n’icyorezo.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda igaragaye mu Rwanda, abantu 13885, bamaze kwandura mu bipimo 849,082.
Abayikize ni 8861 mu gihe abarwaye ari 4843. Abamaze kwitaba Imana ni 181.