Gicumbi: Umujyanama w’ubuzima yafashwe agiye guha abarwayi ba Coronavirus imiti gakondo
Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 27 Mutarama 2021, nibwo umujyanama w’ubuzima witwa Nzamukosha Joseline wari usanzwe nawe ari mu bita ku barwayi ba Coronavirus barwariye mu rugo bo mu kagari ka Gashirira, umudugudu wa Rugerero, mu murenge wa Ruvune, akarere ka Gicumbi, yateshejwe guha abo abarwayi imiti yo mu giturage yiganjemo ibyatsi gakondo birimo imiravumba n’ibindi byatsi bya kimeza.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’akagari ka Gashirira yabwiye Igicumbi News ko nk’inzego z’ibanze bahise bamenya ayo makuru, mbere yuko uyu mujyanama w’ubuzima aha ibi byatsi abarwayi ba Coronavirus, ubundi bahita bamubuza kubitanga. Yagize ati: “Yarabitekereje ariko tubimenya atarabikora turamuhamagara tumubwira ko ibyo yatekereje atari byo atagomba kugira uwo aha iyo miti nawe arabyumva ahita abireka”.
Murenzi Kandi akomeza avuga ko bakomeje kwigisha abantu uburyo bwose bwatuma “Hirindwa icyorezo cya koronavirusi”.
Aya makuru Kandi yemejwe na Uwimana Marie vestine, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bwisigye ari nacyo kirimo gukurukirana abarwayi ba Coronavirus barwariye mu rugo muri ako gace, abwira Igicumbi News ko uwo mujyanama w’ubuzima yari agiye kubikora avuga ko yabyumvishe kuri Radiyo. Ati: “Twarabimenye turamubaza, atubwira ko yabyumvise kuri radiyo ko iyo ufashe umuravumba n’inturusi ukabishyira mu mazi ukabiteka ubundi ukubikamo umutwe bituma ukira Coronavirus vuba, gusa twahise tumubwira ko abarwayi ba Coronavirus bitabwaho n’amavuriro, Kandi bakaba bari kwitabwaho neza arabyumva tumubwira ko ibindi bitemewe”.
Uyu mujyanama w’ubuzima nyuma yo kubuzwa gukora iki gikorwa akabyumva, yemerewe gukomeza imirimo ye ariko yihanangirizwa kutazabisubira.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimama, icyo gihe yabwiye Televiziyo Rwanda ko iyi gahunda iri kugenda neza ndetse ko bamwe mu barwayi batangiye gukira.
Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko basanze iyi gahunda ari igisubizo ku barwayi ubwabo, imiryango yabo ndetse n’inzego z’ubuzima zitorohewe n’ubwiyongere bwa barwayi harimo n’abarwayi b’indembe.
Ati “Ukwezi kwarashize dusanga ibintu rero bimeze neza ari abakurikiranwa barabyishimira ari n’abaganga barabyishimira, ari n’abarwayi barembye bibagiraho ingaruka nziza kuko buriya umurwayi umwe urembye aba akeneye abaganga icumi, fata tugize nk’abarwayi ijana umubare w’abaganga bakenerwa kugira ngo babiteho.”
Umuyobozi wa RBC yakomeje avuga ko umwanya abaganga bamaraga bita ku barwayi batarembye cyane ko ubu bawukoresha mu kwita ku barembye babifashijwe n’iyi gahunda.
Iki gikorwa cyo gukurikiranira abarwayi ba Covid-19 mu ngo zabo cyatangiriye mu karere ka Rusizi icyo gihe kari kihariye 30% by’abanduye iki cyorezo mu Rwanda, gusa nyuma cyaje gukorwa mu gihugu hose.
Ku ruhande rw’abajyanama b’ubuzima bagira uruhare rukomeye mu gukurikiranira aba barwayi ba Covid-19 mu rugo, inzego z’ubuzima zakunze kugaragaza ko zabahuguye bihagije ku buryo bazakomeza gufasha abarwariye mu rugo nta nkomyi.
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News