Umukinnyi yahagaritswe nyuma yo gutsinda igitego akambara ubusa
Umukinnyi ukomoka muri Brazil witwa Emerson Carioca yahagaritswe imikino 8 kubera ukuntu yishimiye igitego yari amaze gutsindira ikipe ye ya Sampaio Correa akambara ubusa imbere y’abantu mu Ukuboza umwaka ushize.
Nubwo uyu mukinnyi yafashije ikipe ye kuzamuka muri Carioca Championship,ibyishimo bye bibi ntibyanogeye abashinzwe imyitwarire y’abakinnyi niko guterana bamuhagarika imikino 8 adakina.
Uyu mukinnyi ukina aca ku ruhande,yeretse ikibuno cye n’igitsina cye abakinnyi b’ikipe bari bahanganye bibatera kurakara imvururu zihita zivuka.
Nubwo Bwana Emerson yafashije Sampaio Correa kwerekeza muri Portuguesa Carioca,agomba kumara iyi mikino 8 atazi uko ikibuga gisa.
Abashinzwe imyitwarire muri shampiyona bashinje uyu mukinnyi imyitwarire mibi itandukanye n’indangagaciro cyangwa amategeko y’umukino ndetse no kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amakosa yari akoze.Icyakora ikipe ye yahise ijuririra icyo gihano.
Emerson yavuze ko yahisemo kwishimira igitego muri buriya buryo kubera ko abakinnyi n’abatoza ba Marica bamwibasiraga ku ruhu mu mikino 3 baherukaga gukina.
Ati “Abantu bo muri Marica barantutse cyane mu mikino 3 duheruka gukina duhanganye.Banyitaga umunebwe,umusinzi ndetse n’inkende ibyibushye.Nababajwe nibyo bitutsi.
Ubwo uyu mukinnyi yari amaze kwishimira igitego muri buriya buryo kuwa 09 Ukuboza 2020,yasabye imbabazi nyuma y’umukino.
Yagize ati “Ndashaka gusaba imbabazi abafana ba Sampaio Correa,aba Marica,abakinnyi dukinana n’undi wese ukunda ruhago.
Ndicuza cyane ibyabaye.Narashotoranye mu mikino yombi.”