Yakubise nyina aramumugaza amuziza kutamwereka se umubyara
Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi azira gukubita nyina w’imyaka 88 anangiza igikapu cye na telefoni bye kubera ko yari amaze igihe kinini amwinginga amusaba ko amwereka se undi akabyanga.
Uyu mugabo akimara gufungwa yabwiye abagenzacyaha ko yakubise nyina ibipfunsi mu mbavu zimwe arazivuna ndetse n’imbago yagenderagaho arazita.
Uyu mukecuru yasigaye ari gutaka cyane kugeza ubwo abantu baje baramufasha ajyanwa kwa muganga.
Kinuthia yakurikiranweho ibyaha byo gukubita no kuvuna nyina ndetse no guteza akavuyo mu bantu.
Uyu Kinuthia yacagaguye igikapu uyu nyina yaguze amashilingi 200 ndetse na telefoni ye yaguze ibihumbi 15 by’amashilingi ya Samsung.
Kinuthia wavutse ari umwana wa nyuma w’uyu mukecuru,yashinjwe ko yateye ubwoba nyina ko natamwereka se amwica ndetse ngo yari afite icyuma yaje kwamburwa atarakimutera.
Uyu mugabo kandi yasabaga uyu mukecuru ko yajya amuha ku mafaranga y’ubukode bw’amazu yabo undi aramutsembera.
Uyu mugabo yahozaga ku nkeke uyu nyina amusaba ko yamubwira inkomoko ya se kugira ngo azamushakishe ariko umukecuru akamubwira ko nawe atamuzi.
Icyakora, Kinuthia ngo yahakanye ibyo aregwa gusa umucamanza abwirwa ko iki kirego kizakemukira mu muryango aho gukomereza mu rukiko.
Uyu mugabo yarekuwe atanze Sh100,000 ndetse ashobora kwiyongeraho Sh30,000 yo kugura igifungo.