Gicumbi: Abakoze mu mirima y’ikawa barashimira ubuvugizi bakorewe na Igicumbi News bwatumye bishyurwa

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Bwisigye, mu kagari ka Gihuke, bakoreye umushinga wa Green Gicumbi, mu bikorwa byo gutunganya imirima y’ikawa, barishimira ko babonye amafaranga bakoreye nyuma y’ubuvugizi bakorewe na Igicumbi News.

Tariki ya 10 Gashyantare 2021, nibwo Igicumbi News yasuye  aba abakozi batubwira ko bafite ikibazo cyuko bakoreye umushinga wa Green Gicumbi wo gutera kawa mu karere ka Gicumbi,  ubundi bakemererwa ko bazajya bishyurwa nyuma y’iminsi 15, icyo gihe bavugaga ko bitubahirijwe kuko hari n’abavugaga ko hari hashize hafi amezi atatu badahembwa, bamwe bagahitamo no kureka akazi. Dukora iyo inkuru basabaga ubuyobozi bw’uwo mushinga ko bwabahemba kuko amafaranga bari bayakeneye mu rwego rwo kwikenura, Kandi ko bari baranafashe amadeni mu bacuruzi bigatuma barabahozaga ku nkeke babishyuza.

Kuri uyu wa Kane, Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Igicumbi News yongeye kubasura bayihamiriza ko bishyuwe ibirarane byose bari baberewemo, bakaba bashimira ubuvugizi bakorewe kugirango bishyurwe.

Abakoze muri uyu umushinga bakomeza bavuga ko amafaranga bahembwe, bayabonye bayakeneye, kuko ubu bishyuye abo barimo amadeni ndetse baguriye abana ba bo ibikoresho by’ishuri, kuko bari basigaye biga ntabikoresho bafite kubera ko batari bakabonye amafaranga bakoreye .

Bamwe mu bo twaganiriye ni Mugeni Juliette na Uzamukunda Christine, bavuga ko bishimye cyane kuko ubukene bwari bugiye kubica Kandi n’inzara yari ibamereye nabi.
Juliette yabwiye Igicumbi News ati: “Ndishimye cyane kuba amafaranga nakoreye muri Green Gicumbi narayabonye, kandi n’ibibazo nari mfite bikaba byarakemutse, nkaba nshimira ubuyobozi bw’uwo mushinga bwatwibutse bukaduha amafaranga yacu, Kandi nkaba nshimira na Igicumbi News kuba baratuvuganiye kugirango tubone aya mafaranga”.

Christine na we akomeza avuga ko yishimiye cyane kuba ubuyobozi bwa Green Gicumbi, bwarabibutse bukabaha amafaranga bakoreye ati: “Ndishimye cyane kuba amafaranga nakoreye bayampaye, Kandi nkaba nshimira ubuyobozi bwa Green Gicumbi kuba bwaratwibutse bukaduha aya mafaranga, nkishimira kandi ko ibibazo nari mfite nabikemuye kubera banyishyuye”.

Umuyobozi ushinzwe guhemba muri ibi bikorwa Kayitesi Marie Gorette nawe yemereye Igicumbi News ko babahembye, akavuga ko impamvu batinze kubahemba byatewe n’icyorezo cya Coronavirus. Ati: “Abakozi bacu twarabahembye, ariko impamvu yari yaratumye tutabishyura ni ukubera iki cyorezo cya Coronavirus, kubera ko abakozi bamwe na bamwe batari bagasinye kubera ingendo zahagaritswe, ariko ikibazo cy’abo bakozi twaragikemuye, Kandi ndakeka ko ntawutarabonye amafaranga yakoreye”.

Igicumbi News bwa mbere ikora inkuru abaturage bari batubwiye ko bishyuzaga amafaranga bakoreye ntibishyurwe ahubwo bagahozwa mu gihirahiro.

Ibikorwa byo gutunganya imirima y’ikawa mu karere ka Gicumbi, ni umwe mu mishinga migari ya Green Gicumbi igamije guhinga ibihingwa bihangana n’imihandagurikire y’ikirere mu karere kaGicumbi ahanini gakunda kurangwamo ibiza, bitewe nuko gaherereye mu misozi miremire kandi ihanamye.

Soma inkuru twari twabagejejeho mbere:

Gicumbi: Abakoze mu mirima y’ikawa barasaba guhembwa

 

 

Gasangwa Oscar/Igicumbi News

About The Author