Umuganga bamuroze arasara nyuma yo kwanga umugabo wamurihiye amashuri

Umuganga wo mu gihugu cya Zambia witwa Juliet Muuka yagaragaye ku musozi yarwaye uburwayi bwo mu mutwe ari kurya imyanda mu bimoteri nyuma y’aho atandukanye n’umugabo w’umuhinzi wamurihiye amashuri kuva mu mwaka wa 8 kugeza abonye impamyabumenyi.

Uyu mugore w’imyaka 25 wari utarahabwa akazi na Leta yamaze kurangiza amashuri atangira gusuzugura uyu mugabo we niko kumusaba ko batandukana buri wese agaca ukwe.

Musaza wa Juliet witwa Nephan Muuka yavuze ko mushiki we yasaze nyuma y’amezi 8 gusa atandukanye n’uyu mugabo wamurihiye kuva mu mwaka wa 8 kugeza asoje igiforomo muri 2020.

Uyu musore yavuze ko nyuma gato y’uko ashakanye n’umwarimu,uyu Juliet ngo yatangiye kubona mu nzozi ze uyu wahoze ari umugabo we ari kumwishyuza amakwaca akoreshwa muri Zambia angana na 150,000 yakoresheje amurihira.

Musaza wa Juliet yagize ati “Izo nzozi zikomeje kwisubiramo kenshi,mushiki wanjye yatangiye kwiyambura ubusa mu ruhame,atangira no kurya ibisigazwa mu bimoteri.”

Ibyaha by’abagabo baroga abagore bagasara cyangwa bagapfa babahoye ko babarihiye barangiza kwiga bakabihakana mu gihugu cya Zambia bikomeje kwiyongera kuko mu mwaka ushize,umwarimukazi w’ahitwa Kasama yarasaze nyuma yo kwanga umucuruzi wamurihiye amashuri kugeza arangije kaminuza.

Ikinyamakuru cya Zambia Observer cyo muri iki gihugu cyatangaje ko muri iki gihugu abagore benshi bakomeje gupfa cyane nyuma yo guhemukira ababateye inkunga mu mishanga yabo.

@igicumbinews.co.rw 

About The Author