Sankara ati: “Rusesabagina n’abamwunganira bameze nka ba banyeshuri batinya ibizamini”-kurikira urubanza rwabo Live
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rwakomeje kuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman ndetse n’abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.
Kuri uyu wa Gatanu hategerejwe kumvwa inzitizi zitangwa na Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi.
Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Me Rudakemwa wunganira Rusesabagina yavuze ko batakomeza kuburana batazi imyanzuro yatanzwe n’ubushinjacyaha. Yagize ati “Ntabwo tuzi ibikubiye muri uwo mwanzuro. Igihe dusaba kirajyana na gahunda yanjye. Mudushyize ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha twaba twiteguye kuburana, tugatanga ibisobanuro ku nzitizi zatanzwe.”
Paul Rusesabagina yabwiye urukiko ko bemera kwakira igihe bahabwa cyo gusuzuma icyo myanzuro.
Nsabimana Callixte Sankara yavuze ko urubanza rureba ababuranyi bose atari Rusesabagina gusa.
Yakomeje ati “Rusesabagina n’abamwunganira bameze nka ba banyeshuri batinya ibizamini. Buri gihe hari interrogation bavuga bati ‘muyimure, muyimure.’ Ndabishingira ku kuba basabiye Ubushinjacyaha umwanya.”
Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN ushinjwa kugaba bitero ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, yanagaragarije urukiko ko hari indi mbogamizi ikomeye ituma ataburana mu mizi.
KURIKIRA UKO URUBANZA RURI KUGENDA:
Amafoto menshi y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko