Gatsibo: Ibyo wamenya ku makuru avuga ko gitifu w’Akagari yafatiwe mu kabari yasinze agakubita gitifu w’umurenge

Ku ifoto ni isantere ya Muhura imwe mu zikomeye muri Gatsibo. (Photo/Internet)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 werurwe 2021, nibwo Bugenimana Frederic usanzwe ashinzwe iterambere ry’ubukungu mu Kagari ka Kibare ko murenge wa Muhura, mu karere ka Gatsibo, akaba muri iyi minsi yari arimo no gukora nk’umunyamabanganshingwabikorwa w’agateganyo w’aka kagari, yafatiwe mu kabari ko mu isantere ya Muhura yasinze, amakuru akavuga ko yakubise gitifu w’umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven, wari urimo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yubahirizwa, gusa gitifu w’umurenge we agahakana ko barwanye.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Muhura Rugengamanzi Steven, yabishimangiye abwira Igicumbi News ko gushaka kumukubita ntabyabayeho, akemeza ko atarwanye na Bugenimana ngo ahubwo icyabayeho aruko bafatiwe mu kabari ari kumwe n’abandi we bagahitamo kumufunga nk’uwakagombye kuba atanga urugero rwiza, abandi bo bagacibwa amande. Agira ati: “Bugenimana yasanzwe mu kabari ari kumwe n’abandi bantu bari kunywa bacibwa amande yagenwe, ariko gushaka kunkubita no kurwana nawe ntabyabayeho, nta ni byari kubaho kuko hari hari inzego z’umutekano zirimo polisi,  gusa Bugenimana we nk’umuntu wakagombye kuba agira inama abandi none akaba yasanganywe nabo yakagiriye inama, yashyizwe ku ruhande agirwa inama, hakaba hategerejwe umwanzuro uzava mu nzego z’ibishinzwe niba azababarirwa cyangwa niba azahanwa”.

Rugengamanzi Kandi yakomeje avuga ko uyu Bugenimana yasanzwe mu kabari ka Nzaramba Ismaël, uhagarariye abikorera muri iyo santere nawe akaba yaciwe amande.

Bugenimana we akaba yatawe muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhura.

Gusa amakuru Igicumbi News yahawe na bamwe muri bari bahari iyi mirwano iba, batubwiye ko Gitifu w’Akagari yafashwe yaborewe akananirwa kumvikana n’uwu murenge bigatuma barwana ku buryo iyo inzego z’umutekano zidatabara hari kuvamo imirwano ikaze ngo ari nayo mpamvu yatumye ahita atabwa muri yombi.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

About The Author