Ingabo z’u Burundi zirashinjwa kujya muri RDC

Ishyirahamwe ryo mu ntara ya Kivu y’epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rivuga ko kuva ku wa gatanu ingabo z’u Burundi zabonetse muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za Red Tabara zirwanya leta y’u Burundi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi ahakana ibivugwa n’iri shyirahamwe ryitwa ‘Mouvement de Solidarité aux Victimes de la Guerre de Moyens et Hauts Plateaux d’ltombwe (MSV).

Itangazo rya MSV ryashyizweho umukono na Enock Ruberangabo, rivuga ko izo ngabo z’u Burundi zabonetse zijya muri teritwari ya Uvira, nyuma zigakomeza no muri teritwari ya Mwenga.

MSV ivuga ko izo ngabo zabonywe kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize zerekeza ahitwa i Kigoma muri chefferie ya Bafulero, ziherekejwe n’urubyiruko rwo muri ako gace ruzirangira amayira.

MSV ivuga ko abaturage b’i Kigoma bayibwiye ko abarwanyi ba Red Tabara bari muri ako gace kuva mu 2016 bahise bagenda berekeza iburengerazuba muri chefferie ya Lwindi, teritwari ya Mwenga, ingabo z’u Burundi zikabakurikira.

Mu butumwa bwanditse yoherereje BBC, Col Floribert Biyereke, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, yahakanye ibitangazwa na MSV, abyita “ibinyoma”.

Mu itangazo ryayo, MSV ishinja ingabo za DR Congo ziri muri ako gace “kureba” izo ngabo z’u Burundi “n’ijisho ry’ubufatanye kuko ntacyo zibikoraho”.

BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’epfo, ntibirashoboka kugeza ubu.

@igicumbinews.co.rw 

About The Author