Hari impunzi z’i Gicumbi n’i Nyamagabe zimuriwe mu nkambi ya Mahama

Inkambi ya Gihembe(Photo: Internet)

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izo mpunzi zimuwe mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza yazo, no kubungabunga ibidukikije.

Inkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, yubatse ahantu ku musozi, kandi mu minsi ishize, byagaragaye ko uwo musozi ushobora kwibasirwa n’inkangu ndetse n’ibindi biza. Ni kimwe n’inkambi y’impunzi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, na yo yubatse ku musozi.

Uretse kuba izo mpunzi zimuwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bwazo, Leta y’u Rwanda ivuga ko uko kwimurwa kw’izo mpunzi byakozwe hagamijwe kugabanya kwangirika kw’ibidukikije mu bice byegereye inkambi.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), impunzi zimurwa ni iziri mu manegeka, gusa ngo hari zimwe mu mpunzi zanga kwimuka zivuga ko zamaze gushinga za ‘business’ kandi zikaba zimaze kumenyera. Abandi bakavuga ko bafite impungenge ko kongera guhanga ubuzima bushya bishobora kuzaba bigoye mu nkambi bimuriwemo.

Gusa nk’uko iteganyagihe ribigaragaza, mu minsi iri imbere hazagwa imvura idasanzwe iri hagati ya milimetero 450 – 550 mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, harimo n’aho izo nkambi ziherereye, ku buryo iyo mvura ishobora guteza ibiza byahitana ubuzima bw’abantu.

Inkambi ya Kigeme yari icumbikiye impunzi zisaga 18,000 zahunze intambara zitandukanye zaberaga mu Burasirazuba bwa Congo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times ivuga ko mbere y’uko impunzi z’Abarundi zitangira gutaha, Inkambi ya Mahama ari na yo nini cyane mu nkambi u Rwanda rufite, yakiriye impunzi zisaga ibihumbi mirongo ine ( 44.000 ), zari zahunze imvururu zabaye mu Burundi mu gihe uwari Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga manda ya gatatu.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2020, imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, u Rwanda rwakiriye impunzi hafi ibihumbi mirongo irindwi na birindwi (77. 000) zaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izindi zigera ku bihumbi mirongo irindwi na kimwe (71.000) zaturutse mu Burundi.

@igicumbinews.co.rw

About The Author