Gakenke: Umwana yiyahuye ntiyapfa kubera ko nyina yanze kumuha amafaranga yo kujya gukorera indirimbo muri Studio
Mu cyumweru gishize umwana w’imyaka 19, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Bumba, wo mu murenge wa Muyongwe akagali ka Bumba, umudugudu wa Gitovu, akarere Gakenke, nibwo yagerageje kwiyahura anyweye umuti usanzwe uhabwa inka kubera amakimbirane yari ari afitanye n’ababyeyi be, ndetse bikaba binatuma atabasha kubona uwo atura ibibazo bye bitewe nuko nyina umubyara yatandukanye na se kubera amakimbirane yabaga mu rugo iwabo.
Umwe mu banyeshuri bigana n’uyu mwana kuri Groupe Scolaire Bumba aganira na Igicumbi News yagize ati: “Sinshidikanya ko uyu mwana adafite ibibazo, kuko niyo turi mu ishuri biba bigaragara cyane, mbere yuko agerageza kwiyahura twari tumaze iminsi tumwegera tukamuganiriza nk’abanyeshuri bagenzi be, nibwo yatubwiye ikibazo afite cyane ngo cyari cyimuremereye”.
Icyo gihe Uwo mwana yabwiye bagenzi ati: “Murabizi ko njya ngerageza guhanga indirimbo ubu Mama ntitubanye neza bitewe nuko namwatse amafaranga yo kwifashisha ngo nsohore imwe mu ndirimbo mfite kugirango ngaragaze impano yanjye ndebe ko nabona n’uwantera inkunga, rero Mama nabimubwiye nuko antura ibibazo by’uko kuba ataradutaye kubera amakimbirane ya Papa na we bihagije ngomba no kubanza kumenya imibereho tubayeho”.
Uyu munyeshuri waganiriye na Igicumbi News yakomeje avuga ko we n’abagenzi be batunguwe no kumva ko yashatse kwiyahura. Ati: “Ku wa kane w’icyumweru gishize, mu gitondo tugeze mu ishuri twatunguwe no kumva ko yiyahuye kubera ko Mama we yanze ku mufasha ngo ajye gukora indirimbo byaratubabaje cyane ariko nanone uko tubona Mama we ntahantu yari gukura 50000Rwf, uwo mwana yamwakaga kuko nta n’ubushobozi tubona Mama we afite kandi iwabo hari n’abandi bana yitaho”.
Umubyeyi w’uyu mwana yemereye Igicumbi News, ko umwana we yiyahuye ariko ntiyapfa kubera ko yari yabuze ubushobozi bwo kumukoreshereza indirimbo muri Studio, gusa avuga ko atakwanga ko umwana we atera imbere ko ahubwo ntabushobozi afite bwo gufasha umwana we. “Maze imyaka 10 ntumvikana n’umugabo, yahoraga antoteza mbonye bikomeje gufata indi ntera mpitamo kumuhunga kuko nashoboraga no kuhasiga ubuzima bwanjye, gusa abana nabo yahoraga abatoteza bituma mfata wanzuro wo kubana nabo nkabacira inshuro ngo babone uko barya, ubu mbana n’abana batanu ninjye njyenyine ubacira inshuro nahunze umugabo dutuye i Bugesera nza gushaka amaronko mu karere ka Gakenke, ndita ku bana kandi nta bushobozi mfite rwose bwo kwita ku bana ngo mbone nuko nafasha umwana wanjye mu mpano ye gusa wenda hagize umfasha akaba yabona aho agaragariza izo mpano ye byanshimisha kuko kuba ntabushobozi mfite nibyo byatumye atekereza gushaka kwiyambura ubuzima”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bumba, Habiyakare Felicien yabwiye Igicumbi News ko nyuma yo kubona uyu mwana afite impano koko agiye kumukorera ubuvugizi kugirango ashakirwe inkunga mu rwego rwo kugera ku ndoto ze. Ati: “Nibyo icyo kibazo turimo kugikurikirana kuko natwe nta makuru menshi twari dufite ariko tubijeje ko tumukorera ubuvugizi hirya no hino, n’ibigo bitandukanye bishobora kudufasha akagera kundoto ze, ndetse Hari n’amatsinda y’abana tuza kuvugana nayo tukareba ko twamufasha ikindi kandi ikibazo cy’umubyeyi twarakimenye nawe nawe turimo kugerageza Ku mufasha no kumukorera ubuvugizi kunzego zidukuriye kugirango abone uko yita kubana be”.
Habiyakare yakomeje avuga ko uwo mukeru ari uwo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kandi nk’akagali kagerageje kumukorera ubuvugizi ahabwa inka muri gahunda ya Girinka, ndetse no banamushakira imirimo y’amaboko y’abatishoye (Public Works).
Uyu mwana ngo yakomeje kuganirizwa kugirango yakire ubuzima abayemo mu muryango.
Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News