Hasohotse inkweto zitiriwe satani ziriho amaraso y’abantu n’umurongo wa Bibiliya

Nike iri gukurikirana abanyabugeni MSCHF kubera inkweto zitavugwaho rumwe ziswe “Inkweto za Satani” zifite igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu mu mupira wazo.

Izi nkweto za siporo zaguzwe $1,018 (arenga miliyoni imwe y’u Rwanda) ziriho umusaraba ucuritse, akamenyetso ka ‘pentagram’ hamwe n’ijambo “Luke 10:18”, zakozwe bahinduye Nike Air Max 97s.

Ku wa mbere MSCHF yasohoye izi nkweto ziriho umubare 666, ifatanyije n’umuhanzi wa rap Lil Nas X, kandi ivuga ko zahise zigurwa mu gihe kiri munsi y’umunota umwe.

Nike ivuga ko habayeho kwinjirira uburenganzira n’ikirango cyayo.

Izi nkweto z’umukara n’umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa kuwa gatanu.

Mu mashusho y’iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyereza icyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto.

Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: – “Arababwira ati, ‘Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.'”

Buri rukweto ruriho akarango ka Nike, rufite umupira urimo umwanya wa 60cm3 urimo wino itukura n’igitonyanga cy’amaraso yatanzwe n’abantu bo muri bariya banyabugeni.

Mu kirego yatanze ku rukiko rw’i New York, Nike ivuga ko itigeze itanga uburenganzira cyangwa yemera ko inkweto zayo zihindurwa hagakorwamo ‘Inkweto za Shitani’.

Inkweto za Shitani za Lil Nas X na MSCHF zaguzwe mu gihe kitageze ku munota umwe kuwa mbere

Inkweto za Shitani’ za Lil Nas X na MSCHF zaguzwe mu gihe kitageze ku munota umwe kuwa mbere

Nike irasaba urukiko kubuza MSCHF kugurisha izi nkweto no kutongera gukoresha ikirango cyabo.

Mu kirego cyayo, Nike igira iti: “MSCHF n’inkweto zabo za Shitani zitemewe bishobora gutera urujijo hakabaho guhuza ibikorwa bya MSCHF na Nike kandi atari ukuri.”

Nike yongeraho ko hamaze no kuba urujijo ku isoko kuko “hari abari gusaba kutongera kugura ibikorwa bya Nike kubera izi Nkweto za Shitani” bahereye kuri izi zasohotse kandi ngo atari iza Nike.

Iki kirego gisubiramo ubutumwa bwo ku wa gatanu kuri Twitter bwa @Saint uzwi mu kwamamaza inkweto, waneguye ubutumwa bwamamaza izo nkweto zari zitarasohoka.

Bamwe mu batsimbarara ku bya kera, barimo Kristi Noem, Guverineri wa leta ya South Dakota, n’abandi banyamadini, kuri Twitter bavuze ko izi nkweto ari igitutsi, banenga Lil Nas X na MSCHF.

Lil Nas X yasubije guverineri Noem n’abandi babanenga kuri Twitter, ndetse ku wa mbere yagiye atanga ubundi butumwa kuri Twitter bunnyega ikirego cya Nike.

@igicumbinews.co.rw

About The Author