Nyagatare: Abanyeshuri batangiye Kaminuza basabwe kwirinda kunywa ibiyobyabwenge no kurangwa n’imyitwarire myiza
Tariki ya 23 Mata 2021, nibwo abanyeshuri batangiye umwaka wa mbere muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, barangije icyumweru cy’ubusobanuro (Indiction Week), bagisozanyije n’abayobozi batandukanye bababwira uko bazitwararika mu myigire yabo.
Igicumbi News kuri uyu wa Gatanu, nibwo yanyarukiye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, aho abanyeshuri barangirije Indiction week, abo banyeshuri baganirijwe n’abayobozi batandukanye harimo na Vice Chancellor wiyo kaminuza Dr NIYIBIZI Epimaque, uwari uhagarariye Polisi mu karere ka Nyagatare, CIP Twagirumukiza François Xavier, ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Steven, aba bayobozi bose bakaba babagiriye inama kubijyanye n’imyitwarire izabaranga kugirango bazige bashyizeho umwete.
Iyi kaminuza ni kaminuza ifite amashami atatu harimo ishami ry’uburezi (CE), ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubuvuzi bwamatungo (CAVM), n’ishami ry’ubucuruzi n’icungamutungo(CBE), ikaba yarakiriye abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere bagera ku gihumbi na magana atatu( 1300 ), hakiyongeraho na abi iyindi myaka basaga ibihumbi bitatu(3000).
Umuyobozi w’iyo kaminuza Dr Niyibizi Epimaque, yashimiye abo banyeshuri imyitwarire yabaranze muri iki cyumweru cyizwi nka Indiction week ndetse abasaba gukora icyabazanye bakazirinda kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi bisa nkabyo. Ati: “Ndabashimira mwe banyeshuri baje mu mwaka wa mbere kuba mwaritanze mukitwara neza igihe mumaze hano kingana n’iminsi itanu 5, ariko nkaba mbasaba gukora icyatumye muza hano ndetse mukanirinda ibyatuma muta ishuri birimo nko kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bizatuma muta ishuri nkaba mbasabye kwitararika haba mu kigo ndetse no hanze yacyo aho mucumbika”.
Uwari uhagarariye Polisi mu karere ka Nyagatare, CIP Twagirumukiza François Xavier, yabaganirije kubijyanye n’umutekano ariko nawe yakomoje kubijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge, abagira inama yo kubyirinda, kuko byatuma batiga igihe baba babifatiwemo ndetse nkabo nk’urubyiruko, bakajya bareka guhishira abaribo bose banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge kuko bidindiza ireme ry’uburezi ndetse n’iterambere ry’igihugu, Ati: “Ndabasaba muzirinde ibiyobyabwenge kuko bidindiza ireme ry’uburezi Kandi binadindiza iterambere kuko nk’umunyeshuri wishoye mu biyobyabwenge kwiga kwe biba bihagaze nkaba mbasaba mbinginze kujya mureka icyatuma mwishoramo ndetse mukajya mutangira n’amakuru ku gihe ku bantu bose muzabona banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge kuko arimwe rubyiriko dufite rusobanutse, Kandi ndanizera ko ntanumuntu numwe wanyweye ibiyobyabwenge cyangwa ngo abicuruze byaguye amahoro”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyagatare, Rurangwa Steven, nawe yabaganirije kubijyanye n’imiterere y’aka karere kuko harimo abari bahageze bwa mbere yababwiye ko, aka karere Kari mu turere dutandatu twunganira umujyi wa Kigali ndetse yababwiye ko ako karere Kari mu turere dufite iterambere riri hejuru kuko bafite inganda zitunganya umuceri, akawunga, ndetse n’urwa mata ndetse ko hanateganywa kubaka ikibuga cy’indege cyunganira icya Bugesera cyiyongera ku cya gisirikare, yababwiye ko bagomba kurangiza bahita bashaka imishinga yabateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange, kuko aribo mbaraga z’igihugu. Ati: “Akarere kacu ni akarere kari muri butandatu bwunganira umujyi wa Kigali, kandi akarere kacu gafite iterambere riri kuzamuka k’urugero rwo hejuru dore ko gafite n’inka nyishi zitanga umukamo, dufite uruganda rutunganya umuceri ruzwi nka Nyagatare Rice, urutunganya akawunga ndetse n’urwamata, Kandi akarere kacu gafite imihanda myishi ya kaburimbo ndetse harateganywa no kuzubakwa ikibuga cy’indege cyunganira icya Bugesera cyiyongera kucya gisirikare, rero nkaba mbasaba kurangiza muhita mushaka uko mwakora imishinga haba muri aka karere, ndetse n’ahandi mu gihugu kugirango mwiteze imbere kandi munateze u Rwanda rwacu imbere kuko arimwe mbaraga z’igihugu”.
Vice chancellor wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, Dr Niyibizi Epimaque, kandi yasabye abanyeshuri baje mu mwaka wa mbere kurangwa n’ubupfura, urukundo umutekano ndetse no kwiga kuko aricyo cyabazanye .
Ubusanzwe Kaminuza y’u Rwanda (UR) abanyeshuri bayo bo mu wa mbere batangiye Tariki ya 19 mata 2021, naho abari mu myaka yo hejuru biga muri CAVM , CAS, CE na CBE bo bazatangira tariki ya 10 Gicurasi 2021, naho abigaga muri CST na CMHS bo bazatangira mu kwa gatandatu.
Kanda hano hasi ukurikire impanuro aba banyeshuri bahawe kuburyo burambuye:
Gasangwa Oscar/Igicumbi News