CP Kabera yasubije abarimo kumuserereza kubera ifoto imugaragaza avugisha abanyamakuru yamanuye agapfukamunwa
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasubije umwe mu bakoresha Twitter wamusabye kujya yambara neza agapfukamunwa nyuma yo kwerekana ifoto ye akambaye yakamanuye.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter, umwe mu bakunze gukoresha uru rubuga witwa Umukaritasi yashyizeho ifoto igaragaza uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda ari mu kiganiro n’Umunyamakuru (Interview) imugaragaza yambaye agapfukamunwa yakamanuye.
Uyu witwa Umukaritasi kuri Twitter, yagize ati “Tuributsa Kabera kwambara agapfukamunwa neza. Corona ntiyitaye niba ijwi ridasohoka neza kuko ntireba Amakuru kuri RTV.”
Benshi mu babonye iyi foto na bo bagize icyo bayivugaho, aho nk’uwitwa Joshua yagize ati “Turashaka kumva icyo Polisi y’u Rwanda ibivugaho kuko ibyo badukorera nabo barabizi iyo bakubonye utambaye neza agapfukamunwa.”
Undi witwa Mbabazi Divine na we yahise akoresha amagambo akunze gukoreshwa na Polisi iyo hari uyigaragarije ikibazo, agira ati “Muraho mukaritasi turaza kubikurikirana.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na we ukunze gukoresha uru rubuga rwa Twitter yibutsa abantu kubahiriza amabwiriza, yaje kugira icyo avuga kuri iyi foto.
CP John Bosco Kabera, yamusubije avuga ko iriya foto yafashwe ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru ariko ko bahise bamukebura.
Yagize ati “Hano rero hari cyera nkora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mvugisha abanyamakuru, nahise nkeburwa ku buryo kuva icyo gihe kugeza ubu nkambara neza cyane. Twese rero dukomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda koronavirusi.”
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: