Uturere turimo Gicumbi twafatiwe ingamba nshya naho Rubavu ishyirwa muri Guma mu karere
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere kubera ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus bukomeje kwiyongera.
Mu itangazo Minaloc yashyize hanze kuri uyu wa 16 Kamena 2021, yavuze ko impamvu yo gufata iki cyemezo ari ukugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura iki cyorezo cya COVID-19. Iyi Guma mu Karere izatangira kubahirizwa ku wa 17 Kamena 2021.
Uretse iki cyemezo cya Guma mu Karere, Minaloc yatangaje ko isaha yo gutaha ku batuye Akarere ka Rubavu yashyizwe saa Moya bitandukanye n’iyari isanzwe ya saa Tatu.
Rutsiro, Burera, Nyagatare na Gicumbi nabyo birarebwa n’iki cyemezo
Uretse Akarere ka Rubavu, iyi gahunda yo gutaha saa Moya izubahirizwa no mu turere twa Rutsiro, Burera mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe.
Mu Karere ka Nyagatare iki cyemezo kirareba imirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe, mu gihe mu Karere ka Gicumbi kireba imirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga.
Muri utu turere twose iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa 17 Kamena 2020.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: