Afghanistan: Inyeshyamba z’Abatalibani zakubise ingabo za Leta bituma zihunga igihugu
Abasirikare barenga 1,000 ba Afghanistan bahungiye mu gihugu cya Tajikistan nyuma y’imirwano n’intagondwa z’aba Taliban.
Itangazo ry’urwego rurinda umupaka wa Tajikistan ryerekana ko Abo basirikare basubiye inyuma bahungira hakurya yawo. Ngo Aba basirikare bahunze ejo ku wa mbere mu gitondo nyuma yo kurwana n’intagondwa z’aba Taliban mu ijoro, nkuko byavuzwe n’akanama k’umutekano w’igihugu ka Tajikistan.
BBC iravuga ko Urugomo rwiyongereye muri Afghanistan ndetse mu byumweru bya vuba aha bishize aba Taliban bakomeje kwigarurira ibice byinshi, by’umwihariko mu majyaruguru y’igihugu.
Uku kwiyongera kw’urugomo kuri kuba mu gihe ingabo za Amerika, Ubwongereza n’ingabo z’ibindi bihugu by’inshuti zirimo kuva muri icyo gihugu nyuma y’imyaka 20 zari zihamaze.
Hari impungenge ko igisirikare cya Afghanistan, cyitezweho gusimbura izo ngabo z’amahanga mu gucunga umutekano, kizasenyuka.
Bijyanye n’amasezerano n’aba Taliban, Amerika n’inshuti zayo zo mu muryango w’ubwirinzi w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (NATO/OTAN) bemeranyijwe gucyura ingabo zose, intagondwa z’aba Taliban na zo zemera ko zizabuza ko hari umutwe n’umwe w’amatwara y’ubuhezanguni ukorera mu turere zigenzura.
ikindi ni uko Iyi ibaye inshuro ya gatatu abasirikare ba Afghanistan bahungiye muri Tajikistan mu minsi itatu ishize, ndetse ni n’inshuro ya gatanu bahunze mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize.
Zabihullah Atiq, umudepite uturuka mu ntara ya Badakhshan, yavuze ko abo basirikare bahunze banyuze mu nzira zitandukanye.
Abarinda umupaka wa Tajikistan bavuze ko abo basirikare ba Afghanistan barimo guhabwa aho kuba ndetse n’ibiribwa, ariko nta yandi makuru yatanzwe.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: