Mama wa Dorcas na Vestine arashinja Irene ubujura(Impande zombi ziritana bamwana)
Nyuma yuko Mulindahabi Irene, atangaje ko ahagaritse gukorana n’abahanzikazi baririmba indirimbo ziramya no guhimbaza Imana, aribo Vestine na Drocas, Umubyeyi wabo yasohoye ibaruwa ikubiyemo amagambo amushinja ubujura.
Kanda hasi usome ibaruwa Irene yari yabanje kwandika:
Ni mu ibaruwa uyu mubyeyi wa Vestine na Drocas yashyize hanze kuri uyu wa kane Tariki ya 08 Nyakanga 2021, nyuma y’umunsi umwe MI Entertainment ihagarariwe na Mulindahabi Irene itangaje ko ihagaritse imikoranire na aba bahanzikazi bakiri bato, ariko bamaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu bakunda indirimbo zihimbaza Imana.
Uzamukunda Elizabeth umubyeyi wa Vestine na Drocas mu magambo ye ari muri iyi baruwa. Yagize ati: “Mu izina ryanjye bwite, Umuryango wa Vestine na Drocas ndetse n’iryumugabo wanjye S/Sgt Nizeyimana Mpazimpaka, Njyewe Uzamukunda Elizabeth nanditse iyi nyandiko kugirango nkureho urujijo ku mpamvu nyamukuru kandi zikomeye zatumye MI Entertainment ihagarariwe na Mulindahabi Irene avuga ko ahagaritse imikoranire ye yari hagati ye, na Vestine ndetse na Drocas”.
“Gufungura You Tube channel ku mazina yabo bwite Vestine na Drocas
Babifashijwemo n’uwitwa Ndayisaba uba I Musanze, bahise biyemeza gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, You Tube imaze gukomera igeze igihe cyo guhabwa amafaranga, nibwo Abana bashutswe n’uwitwa Maombe abazana I Kigali ababeshya ko agiye kubamamariza You Tube Channel yabo, aribwo yahise abahuza na Mulindahabi Irene, Icyo gihe Mulindahabi Irene yarabashukashutse abasaba umubare w’ibanga (Password) ngo ajye abashyiriraho ibiganiro ndetse n’indirimbo, abana binginze mukuru wabo witwa Aline nuko arayibaha bayiha Murindahabi Irene nawe ahita abaka nizindi Password bari bafite bakoresha kumbuga nkoranya mbaga”.
Kurikira hasi inkuru twari twabagejejeho mbere:
Muri iyi baruwa ndende Igicumbi News ifitiye kopi, Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko Kandi amaze kubona ibyo byose(Irene), yahise atangira kujya yaka abantu amafaranga ndetse n’inshuti z’abana ngo arimo kubyitirira gufasha Vestine na Drocas. Ati : “Ibimenyetso ni byinshi ariko urugero twatanga ni umukunzi wabo wari muri America aho yamuhaye amafaranga ibihumbi 165,000Frw, kugirango ayahe abana ariko ntiyayabaha ahubwo arayirira ndetse n’abandi tutavuze”.
Elizabeth akomeza yumvikanisha uburyo kuva ku munsi wa mbere Mulindahabi, yakomeje gushuka aba bana. Ati: “Mulindahabi Irene yafashije abana gukora indirimbo yabo ya mbere yitwa Nahawe Ijambo, ndetse niyitwa Papa kuburyo iz’indirimbo arizo zakomezaga kumuha umurindi wo gusabisha abantu amafaranga Kandi akabanza kumunyuraho”.
Nkuko uyu mubyeyi akomeza abigaragaza mu nyandiko ye, avuga ko Aline mukuru wa Vestine na Drocas, yifuje kumenya uko You Tube Channel yabo ihagaze, maze asanga umubare w’ibanga warahinduwe.
Uyu muryango ugasaba inzego z’ubutabera ko zakwinjira mu kibazo cyabo zikabarenganura, dore ko nyuma yuko ibi bibaye, banashinja Mulindahabi guhita abeshya abana, kwirikodinga(Recording), amajwi bamushimira ko yabafashije, bakavuga ko abana bahise babikora.
Mu kiganiro Mulindahabi yashyize k’urubuga rwa MI Entertainment, Company yafashaga aba bana ikaba ari ni ye, ayo majwi y’abana bamushimira yumvikanyemo, avuga ko ibyabaye byose ari akagambane ashinja bamwe mu bari muri Showbiz nyarwanda barimo uwitwa Nziza Aimable utegura Rwanda Gospel Stars, aho no kuri Instagram ye yatunze agatoki Mike Karangwa ndetse n’uwitwa Benoit. Kuri Instagram yongeraho Ati: “Yego! ndabizi ko amafaranga ntacyo adakora, ndabizi ko Leta ishishoza niba koko narakoze ibi byaha, nzabihanirwe”.
Muri icyo kiganiro cyo kuri YouTube yavuze ko Channel ya YouTube yayisubije abana ndetse azanerekana amafaranga yose yinjiyeho abicishije kuri Email, ariko akazanashyiraho ibyo yatakaje ku bana kuva ku munsi wa mbere bamenyana birimo amatike n’indirimbo yabakoreshereje.
Kanda hasi ukurikire ikiganiro Irene yasobanuyemo uko byagenze:
Mulindahabi Irene, asanzwe ari umunyamakuru wa Isibo TV amenyerewe mu kiganiro cyitwa The Choice, aho aba aganira n’ibyamamare bitandukanye.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News