Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye
Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, Gushyiraho aba bayobozi byashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
muri Guverinoma habayeho impinduka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera wari umaze igihe atagaragara mu ruhame yasimbuwe na Dr Vincent Biruta naho Gen Nyamvumba Patrick agirwa Minisitiri w’umutekano.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku Itegeko Nshinga yashyizeho abayobozi bashya, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ni Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ibidukikije ni Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, uyu yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yanabaye Minisitiri w’Uburezi.
Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu (Iyi Minisiteri yaherukaga kuyoborwa na Hon Musa Fasil Harerimana).
Minisitiri wa siporo yagizwe Aurore Mimosa Munyangaju uyu yari afite Umwanya wa (Chief Executive Officer muri Sonarwa), naho Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko agizwe Rosemary Mbabazi, asimbuye Nyirasafari Esperance wagizwe Senateri.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco yagizwe Hon Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage ni Ignacienne Nyirarukundo, yari Depite akaba asimbuye Dr Alvera Mukabaramba wagizwe Senateri.
Assumpta Ingabire yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Didier Shema Maboko ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo naho Samuel Dusengiyumva yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza yagizwe Dr. Rose Mukankomeje yigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu kita ku Bidukikije (REMA), Hon Tito Rutaremara yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Inararibonye ngishwanama arasimbura, Dr Iyamuremye Augustin watorewe kuba Perezida wa Sena, ndetse na Marc Kabandana yagizwe umwe mu bagize urwo rwego.
Bamporiki Edouard agirwa umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko. Dr Rose Mukankomeje ashingwa amashuri makuru.
@igicumbinews.co.rw