Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

Ku gicamunsi cyo Kuri uyu wa Gatatu, Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyi nama ikaba yize byumwihariko kuburyo icyorezo cya COVID-19 cyakumirwa mu Rwanda.



Nkuko bigaragara ku mafoto, Perezida Kagame yayoboye iyi nama ari kumwe na Abaminisitiri bake, abandi barimo kuyikurikiranira ku ikoranabuhanga.

Tariki 29 Kamena 2021, nibwo Guverinoma y’u Rwanda, yaherukaga gutangaza ingamba nshya zo gukumira Coronavirus, aho amabwiriza mashya yavugaga ko kugera mu rugo ari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu gihe umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani bari bashyiriweho ingamba zihariye zirimo no kuba nta nama zemewe, ibigo bya Leta n’abakorera mu biro byarahagaritswe, n’ibindi.



Iyi nama ibaye mu gihe imibare y’abandura n’abicwa na Coronavirus ikomeje kwiyongera cyane, abapfuye bishwe na Covid-19 kuva igeze mu Rwanda bageze kuri 598. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko abantu 14 643 bakirwaye barimo 73 barembye.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author